Mu muhanda 'jye nirinda gukabya' – Inkuru y'umwe mu bamotari bacye b'abagore mu Rwanda

    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Ni umwe mu bagore bacye bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.

Louise Uwase amaze amezi umunani yinjiye muri aka kazi kuko yari yabuze akandi kazi nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye ntabone ubushobozi bwo kwiga kaminuza.

Akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ngo ni akazi gasaba imbaraga z'umubiri n'iz'ubwenge ariko ngo kakanatanga ubwigenge.

Nk'umukobwa avuga ko bitoroshye gukora aka kazi, akorera mu mujyi wa Kigali, ariko ngo birashoboka iyo wihaye gahunda.

Mu ntangiriro, abo mu muryango we bagiraga impungenge ariko ubu ngo bamaze kubyakira.

Aseka, agira ati: "Byarabagoye cyane ngitangira ariko ubu ntibakibuka n'uko nagiye. Gusa nanjye nirinda gutaha ntinze cyane."

Mu kazi, bagenzi be hafi ya bose ni abagabo. Louise avuga ko nta kibazo agirana na bo ndetse ko hafi ya bose bamubanira neza.

Ati: "Cyeretse iyo batambonye, baramfasha cyane. Umugenzi yaza [umumotari wundi] ati 'banza umutware', we agasigara ategereje ukurikira."

Mu muhanda, akenshi abatwara moto – abandi bita abamotari – bakunze kurangwa n'umuvuduko wo hejuru no kudatinya gusesera mu murongo w'imodoka.

Ati: "Hari igihe ubona nk'imodoka icumi imbere yawe kandi uhetse umugenzi wihuta. Icyo gihe uzicaho da! Ariko jye nirinda gukabya."

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko nyinshi mu mpanuka ziterwa na moto cyangwa moto zigahutazwa n'impanuka zatewe n'ibindi binyabiziga.

Ibi se ntibyatuma Louise atinya umuhanda?

Ati: "Nta kuntu utagira ubwoba. Ariko impanuka ni impanuka nyine. Ubwo se nareka gukora? Hari n'ukora impanuka agenda n'amaguru."

Louise asanga aka kazi abakiri bato ndetse n'abakobwa barimo bakwiye kukitabira. Kuri we ngo buri wese yagakora mu gihe abishyizeho umutima.

Ati: "Gutwara moto ni akazi keza kuko uba usa n'uwikoresha. Ubona amafaranga yawe macyeya ariko ari ayawe. Ushobora kwikemurira ibibazo utagize uwo usaba."

Muri rusange Louise avuga ko ashobora kubona amafaranga ari hagati ya 7,000 na 15,000 ku munsi iyo yashoboye gukora nibura amasaha arindwi.

Gusa ngo hari igihe haboneka abagenzi benshi akaba yayarenza ariko na we agakora amasaha menshi.

Ariko ngo yirinda gutaha amasaha y'ijoro cyane kuko ari yo abamo ingorane.