Celine Dion ati 'Ndagarutse' nyuma y’ibibazo by’amagara

    • Umwanditsi, Emma Vardy
    • Igikorwa, BBC News, Los Angeles

Uko izuba rirenga inyuma y’imisozi mu muhana w’abakire ku rugendo rw’iminota 30 uvuye Las Vegas mu mujyi, ndimo kumva ijwi nsanzwe nzi inyuma y’urugi rufunze.

"Uwo ni Celine?" Ndabaza.

Umugabo ucunga umutekano we kuri hoteli yemeza akoresheje umutwe.

Ngiye guha ikiganiro umwe mu byamamare bya muzika ku isi, birasa n’aho musanze mu byishimo.

Gusa rya jwi ryamamaye ndimo numva hirya ririmba ni ryo abafana bari bafite ubwoba ko batazongera kumva.

Mu Ukuboza (12) 2022 yatangaje mu mashusho kuri Instagram ati: “Maze igihe kinini ndwana n’ibibazo by’amagara yanjye.

"Bansanzemo indwara idasanzwe rwose yibasira ubwonko."

Nyuma y’iryo tangazo riteye agahinda, Celine Dion yahagaritse ibitaramo yari afite, kandi kuva ubwo yabonetse gacye cyane mu bantu.

Ibimenyetso by’ingorane

Izina ryo mu buvuzi ry’indwara itazwi cyane ye ni Stiff Person Syndrome (SPS), indwara y’ubwonko ituma imikaya (muscles) igagara bya hato na hato.

Mu gihe twicara ngo tuganire, Celine yambwiye ko iyo ndwara yamaze imyaka myinshi batarayibona.

Uyu mugore w’imyaka 56 asobanura ibibazo yagiraga nk’umuririmbyi ubwo yatangiraga kubona impinduka mu ijwi rye mu bitaramo.

Ati: “Numvaga ari ibintu bito nk’amakaraza, ariko bidasanzwe.

“Ijwi ryanjye nkumva riragowe, ngatangira gusunika kurushaho.”

Yanyumvishije itandukaniro, aririmba imirongo ya mbere y’indirimbo ye yakunzwe cyane yo mu 1993 ‘The Power of Love’, anyereka uburyo byabaga ngombwa ko ahata ijwi rye kugira ngo yitse ku manota amwe, ibyo mbere yakoraga mu buryo bworoshye.

Rimwe na rimwe, kubera kugorwa byabaga ngombwa ko asaba uyoboye ‘band’ y’abacuranzi be ngo bamanure amanota amwe n’amwe mu bitaramo.

Ati: “Nari nkeneye gushaka uburyo naguma ku rubuga (stage/scene).”

Yari yizeye ko kuririmba amajwi yo hasi bishobora kuzatuma ijwi rye ryongera rikagaruka.

Abamukurikira bashoboraga kutamenya intambara arimo kurwana na yo inyuma y’urubuga.

Ariko Celine avuga ko icyo gihe bitashobokaga ko aba ahagaritse.

Ati: “Ibyo bitaramo byari byaraguzwe umwaka n’igice mbere, nagombaga kujya henshi ku isi.

"Maze rero nkabwira abantu ngo ‘Nimunyihangire kubera amakaraza yanjye? Nimunyihanganire kubera je ne sais quoi?'"

Yishyizeho igitutu yiyemeza gukomeza ibitaramo, nyamara atazi ikirimo gutera ibimenyetso yari afite.

Byagiye biba bibi kurushaho.

Amaherezo babonye ya ndwara, bemeza ko atari umunaniro aterwa n’ibitaramo. Ahubwo ari indwara itamenyerewe.

Stiff Person Syndrome (SPS) ni indwara ishobora kuhagarika ubushobozi bw’umuntu burundu. Nta muti wayo uzwi ubaho.

Iva ku kuba amabwiriza ava mu bwonko ajya ku mikaya ntibikore neza.

Rimwe na rimwe iyo iyi ndwara yamuzahaje, bigera aho no kunyeganyega bimugora.

Ariko nyuma y’uko igaragaye, ubu azi byinshi kuri yo, kandi abasha kumenya uko abyifatamo.

Ati: "Intego yanjye ni ugushakisha amafaranga y’ubukangurambaga no gushaka umuti wayo. Byaba ari ibintu byiza.”

Mu gihe amaze atagaragara, Celine yariho yiga kubana n’imiti afata, n’ubuvuzi bwifashisha igororangingo, no gufashwa n’inzobere nka Dr Amanda Piquet.

"Ubu iyi ndwara iragenda imenyekana, iri mu mboni za rubanda," ni ko Dr Piquet avuga.

Uyu muganga yitaye ku bandi barwayi nka Celine na bo bamaze imyaka myinshi batazi ko bayifite.

Kumenyekana kwayo kubera ko Celine yatangaje urugamba ari kurwana na yo, ni ikintu yizeye ko kizafasha n’abandi.

Dr Piquet ati: “Dukeneye kubona neza iyi ndwara. Nitubikora, bizatuma hakorwa ubushakashatsi kurushaho, no kwemeza imiti yayivura.”

Avuga ko nubwo Celine azabana n’iyi ndwara igihe cyose asigaje ku isi, ubuvuzi arimo ahabwa bwo koroshya kugagara kw’imikaya buzamufasha guseruka ku rubuga akaririmba nanone.

Celine ati: “Ijwi ryanjye riziyubaka. Nako hashize igihe bitangiye. Ijwi ryanjye ririmo kongera gusubirana, ubu tuvugana."

Ibitaramo bishya i Vegas

Abafana bazashobora kubona uburyo uyu muhanzi yibasiwe ariko agahangana n’iyi ndwara mu nkuru mbarankuru (documentary) nshya yitwa ‘I Am: Celine Dion’.

Ubu Celine yabashije kubona uko azongera gusubukura ibitaramo, ndetse arimo kwitegura igitaramo gishya i Las Vegas.

Yishimye cyane aseka ati: "Tumaze igihe dukora cyane ngo dutegure iki gitaramo, kuko ubu nagarutse."

Biraboneka neza ko akumbuye cyane gutarama.

Ati: "Nzaba ndi ku rubuga. Sindamenya neza ngo ni ryari, ariko menya gusa ngo nzabisakuza cyane.

"Sinkibashije gutegereza."

Celine afite umuhigo w’ibitaramo byinshi cyane i Las Vegas nk’umuhanzi. Yishimira urugendo rwe rwa muzika kugeza ubu, ariko igihe amaze ataririmba cyamuhaye amahirwe yo kwitekerezaho.

Nyuma y’imyaka y’ibitaramo ahatandukanye ku isi, yaje gusanga ayiziho bicye cyane.

Hari kandi “ikiguzi cyo kwishyura” kubera guhora ugenda uri mu bitaramo, nk’uko abivuga.

Ati: “Iminsi yanjye yose y’ikiruhuko, nabaga nitegura igitaramo gikurikiyeho. Nazengurutse isi ariko sinabonye byinshi.

"Gusa nk’umutaramyi n’umuririmbyi, nakiriye urukundo rwinshi rw’abafana."

Umwamikazi w’imitoma

Ibya mbere nibuka kuri Celine Dion ni igihe nari mu mashuri yisumbuye abalimu bagacuranga kuri ‘cassette’ indirimbo ye Pour Que Tu M'aimes Encore kugira ngo badushishikarize kwiga Igifaransa.

Celine azwiho kuba umwamikazi w’indirimbo z’imitoma (amagambo y’urukundo).

Indirimbo ze zamamaye mu myaka ya za 1990 nka The Power of Love na It’s All Coming Back to Me Now iyo uzumvise, ako kanya uhita umenya nyirazo kubera ijwi rye ry’umwihariko.

Ariko mu gihe yari arembejwe n’amagara yazahaje ijwi rye, Celine avuga ko yifujeho imiririmbire izwi nka 'whisperpop' y’abahanzi b’abagore bagezweho muri iki gihe.

Atebya, ati: “Naribazaga nti ‘ese nkwiriye kuryama ntinze cyane, nkatangira no kunywa itabi?

“Nagize ishyari. Nkibwira nti ‘barasohoka, bakajya mu birori, baracyeye’.”

Ariko ibyo ni ikinyuranyo cy’imibereho we yahisemo mu gihe kinini cy’urugendo rwe rwa muzika.

Nuko mu kuganira akomeza gutebya ku buryo abahanzi bagezweho batuma yibaza niba yahindura nawe akajyana n’ibigezweho

Nubwo agikomeje guhangana n’ikibazo cy’amagara Celine akomeza no kuba umuntu usetsa. Kandi uko byamera kwose abakunzi be bazishimira kubona agarutse.