Amakimbiriane yo kuva cyera: Netflix yasabwe guhagarika imbarankuru nshya ya 50 Cent 'isebya' Diddy

    • Umwanditsi, Gisele Berwa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Nairobi

Mu gihe aba bombi bafitanye amakimbirane amaze imyaka myinshi, umuhanzi akaba n'umukinnyi wa cinema 50 Cent aherutse gutegura inkuru mbarankuru y'uruhererekane (docuseries) kuri mukeba we w'igihe kirekire Diddy.

Iyi mbarankuru Curtis Jackson (50 Cent) yise "Sean Combs: The Reckoning", yagombaga kujya ica ku rubuga rwa cinema rwa Netflix, byitezwe ko ishobora kuba irimo kuvuga amabi kuri Diddy.

Abanyamategeko ba Sean Combs - wamenyekanye cyane nka Diddy - basabye Neflix guhagarika iyo mbaragankuru bavuga ko irimo amashusho yibwe.

Amakimbirane y'aba bombi yatangiye muri 2006 ubwo 50 Cent yasohoraga indirimbo yise "The Bomb", ashinja Diddy kuba afite aho ahuriye n'urupfu rwa Notorious B.I.G rwabaye muri 1997.

Gusa na mbere yaho mu ntangiriro z'imyaka ya 2000, babicishije mu ndirimbo, aba bombi bagiye bavuganaho amabi kandi buri umwe yigamba ko ari we uri hejuru y'undi mu njyana ya Hip Hop.

Uko iminsi ishira, ku mbuga nkoranyambaga, 50 Cent yakomeje gusebya Diddy, cyane cyane nyuma y'amashusho ya camera z'umutekano yo mu 2016 agaragaza Diddy akubita Cassie Ventura wahoze ari umukunzi we.

Mu bucuruzi bw'ibikorwa byabo 50 Cent yakunze kugereranya ibikorwa bye n'ibya Diddy, akamusebya kenshi.

Mu 2024 ubwo hatangiraga iperereza ku byaha Diddy ashinjwa kandi ubu bitumye afunze, 50 Cent yaboneyeho kurushaho kumuteraho urwenya.

Diddy ari muri gereza nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo gutwara abantu mu busambanyi (Sex trafficking), ariko akomeje kujurira.

Afite kandi imanza za gisivile zirenga 70, aho abarega bavuga ko yabahohoteye.

50 Cent yakomeje kumuteraho urwenya ku mbuga nkoranyambaga, ariko iyi mbarankuru yo kuri Netflix ifatwa nk'iyagejeje amakimbirane yabo ku rwego rwo hejuru.

Abakurikira imyidagaduro babona amahari hagati ya Cent na Diddy nk'amwe mu amaze imyaka myinshi kandi agenda arushaho gukura uko imyaka ishira.

50 Cent avuga ko imbarankuru yakoze atari ibintu bwite kuri Diddy, ahubwo ari uburyo bwo kwibutsa abantu ibirego bikomeye mu ruganda rwa hip‑hop.

Ku ruhande rwa Diddy abanyamategeko be bavuga ko uretse kuba amashusho ayirimo yaribwe ahubwo ko ari n'uburyo bwo gusebya Diddy.

Iyi filime yari yahagaritswe gusohoka igizwe n'ibice (episodes) bine, yakozwe na 50 Cent, iyoborwa na Alexandria Stapleton, igaragaza amashusho atigeze aboneka ya Diddy mbere gato y'uko atabwa muri yombi mu 2024.