'Kugaruka k'umwami' – Nyuma y'imyaka irenga 15, Koffi Olomide yakoze igitaramo gikomeye i Bruxelles

"Uyu munsi ni umunsi wo kubaha 'spectacle' muzahora iteka mwibuka" – Ni ko Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye muri muzika nka Koffi Olomide yabwiye ibihumbi by'abantu bitabiriye igitaramo cye i Bruxelles mu murwa mukuru w'Ububiligi mu ijoro ryo ku wa gatandatu.

Hari hashize imyaka irenga 15 Koffi adakora igitaramo ku mugabane w'Uburayi, ahanini kubera ibibazo n'imanza yaciyemo aregwa ihohotera rishingiye ku gitsina.

Bamwe mu bakunzi be ku mbuga nkoranyambaga iki gitaramo bakise "kugaruka k'umwami".

Koffi w'imyaka 69, ni umwe mu bahanzi bakunzwe n'ibiragano (generations) by'abantu nibura bitatu by'abakunda muzika ya Rumba muri Afurika.

Iki gitaramo yakoze cyabereye ahitwa ING Aréna i Brussels, ibinyamakuru byaho n'ibyo muri DR Congo bivuga ko kitabiriwe n'abantu hagati y'ibihumbi 10 na 15,000.

Umukobwa we, Kenaya Olomide ni we wahaye ikaze se ku rubyiniro, maze ahaseruka yambaye ikoti rirerire ry'umweru rirengejeho igishura kirekire cy'ibara ry'uruhu rw'igisamagwe – inyamaswa iri mu birango bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igihugu cye.

Koffi, uzwi kandi ku kazina ka 'Le Grand Mopao', yaramukije imbaga yari aho, yiganjemo abirabura, abasezeranya ko agiye kubaha igitaramo batazibagirwa. Maze aranzika...aririmba indirimbo ze nka 'Papa Ngwasuma' n'izindi zakunzwe cyane mu myaka myinshi ishize, no mu za vuba nka 'KouKoulou' yaririmbanye n'umugore we Cindy.

Emile Hirwa ukomoka mu Rwanda ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo, mu butumwa bwanditse, yabwiye BBC Gahuzamiryango ati:

"Koffi aracyari Koffi, nubwo akuze ariko ntabwo arasaza. Yaduhaye umuziki, we n'ababyinnyi be baraceza, natwe turaceza, abantu bishimye birenze ukwemera. Nanjye sinaherukaga kwishima gutya…Koffi yaduhaye ibyo yatwemereye agitangira 'concert', iki gitaramo ntabwo nzakibagirwa".

Koffi n'ababyinnyi be bataramye mu gihe kigera ku masaha abiri, yerekana impano ye n'ubuhanga bwe nk'umuhanzi mu kuyobora abacuranzi, ababyinnyi, byose akabijyanisha no kuririmba no kubyina cyane injyana ya Rumba ya Congo.

Mbere y'iki gitaramo, hari impungenge ko gishobora kutitabirwa cyane, ahanini kubera igihe kinini gishize adataramira Iburayi, n'ibirego byanduje izina rye mu myaka ishize. Koffi yari yatangaje ko iki gitaramo kiri buce kirimo kuba (live) no ku rubuga rwe bwite mu gufasha abatari buhaboneke.

Hirwa ati: "Ibyo byose urebye ntacyo bivuze, Koffi aracyakunzwe cyane kandi abantu hano bari bamukumbuye cyane. Cyane cyane Abanyecongo baba hano, ariko natwe twese bo mu karere".

Muri iki gitaramo Koffi yafashijwe n'umuririmbyi uyobora abandi, Cindy Le Coeur, akaba n'umugore we, uyu na we yagaragaje impano mu kuririmba no guceza imbere y'abafana b'umugabo we.

Cindy kandi yabonetse ku rubyiniro afashe akaboko Monolo Olomide, umwe mu bahungu ba 'Le Grand Mopao".

Kuri iki cyumweru, Koffi yasohoye ubutumwa kuri Instagram ari kumwe n'umugore we Cindy Le Coeur basa n'abishimira ibyo baraye bagezeho i Bruxelles, bavuga bati: "Byakozwe".