ONU ivuga ko inkangu yishe abantu babarirwa mu magana muri Sudani

    • Umwanditsi, James Chater
    • Igikorwa, BBC News

Umutegetsi wo mu Muryango w'Abibumbye (ONU) yabwiye BBC ko inkangu yishe abantu nibura 370 mu karere kitaruye k'imisozi miremire ya Marra mu burengerazuba bwa Sudani.

Antoine Gérard, umutegetsi wungirije wa ONU ushinzwe guhuza ibikorwa by'ubutabazi muri Sudani, yavuze ko bigoye gusuzuma ingano y'uko byagenze cyangwa umubare nyawo w'abapfuye kuko bigoye cyane kugera muri ako gace.

Mbere, umutwe witwaje intwaro wo muri Sudani witwa Sudan Liberation Movement/Army (SLM/A) wari wavuze ko abantu 1,000 bapfuye.

Mu itangazo wasohoye, uwo mutwe wavuze ko imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa yateje inkangu ku cyumweru, harokoka umuntu umwe gusa ndetse "yashyize hasi" igice kinini cy'icyaro cya Tarseen.

Uwo mutwe wasabye ONU imfashanyo y'ubutabazi, unasaba imfashanyo indi miryango yo mu karere n'imiryango mpuzamahanga.

Gérard yavuze ko bigoye kugeza imfashanyo muri ako gace mu buryo bwihuse.

Yagize ati: "Nta ndege za kajugujugu dufite, buri kintu cyose kigenda mu modoka mu mihanda irimo imikuku myinshi. Bifata igihe kandi [iki] ni igihe cy'imvura - rimwe na rimwe [tuba] tugomba gutegereza amasaha, wenda umunsi umwe cyangwa ibiri kugira ngo twambuke ikibaya [akabande]... kuhazana amakamyo arimo ibicyenewe bizaba ingorane."

Abaturage benshi bo muri leta ya North Darfur (Darfur y'amajyaruguru) bari barahungiye mu karere k'imisozi miremire ya Marra, nyuma yuko intambara hagati y'ingabo za Sudani n'umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) itumye bata ingo zabo.

Kugeza ubu umutwe wa SLM/A wakomeje kutagira uruhande ubogamiyeho muri iyi ntambara.

Minni Minnawi, Guverineri wa Darfur wo ku ruhande rw'ingabo za Sudani, yavuze ko iyo nkangu ari "ibyago byagwiriye abantu".

Mu itangazo yasohoye ryasubiwemo n'ibiro ntaramakuru AFP, yagize ati: "Turasaba imiryango ifasha yo mu mahanga gutabara byihuse no gutanga imfashanyo muri iki gihe gikomeye, kuko ibyago birenze cyane ibyo abaturage bacu bashobora kwifasha bonyine."

Mahmoud Ali Youssouf, umukuru wa komisiyo y'Ubumwe bw'Afurika, yasabye impande zirwana muri Sudani "gucecekesha imbunda no kunga ubumwe mu rwego rwo koroshya itangwa ryihuse kandi rikozwe neza ry'imfashanyo yihutirwa y'ubutabazi ku bayicyeneye".

Amafoto agaragaza imikoki ibiri mu ruhande rw'umusozi muremure, yerekeza ku gice cyo hasi ahari hari icyaro cya Tarseen.

Intambara yo muri Sudani yadutse muri Mata (4) mu mwaka wa 2023 hagati y'ingabo za Sudani n'umutwe witwara gisirikare wa RSF, imaze guteza inzara muri iki gihugu ndetse yatumye habaho ibirego byuko habaye jenoside mu karere ka Darfur y'uburengerazuba.

Imibare y'igereranya y'abantu bamaze gupfira muri iyo ntambara igenda itandukana cyane, ariko mu mwaka ushize umutegetsi wo muri Amerika yagereranyije ko abantu bagera ku 150,000 bari bamaze kwicwa kuva intambara itangiye mu 2023. Abandi bagera kuri miliyoni hafi 12 bataye ingo zabo.

Amashami atandukanye yo mu mutwe wa SLM/A, ugenzura ako gace kabayemo inkangu (cyangwa ihirima ry'umusozi), yasezeranyije kurwana ku ruhande rw'ingabo za Sudani mu ntambara zirwana na RSF.

Abatuye i Darfur benshi bemeza ko RSF n'imitwe yitwaje intwaro yifatanyije na yo batangije intambara igamije guhindura ako karere gatuwe n'abo mu moko anyuranye, kakaba agategekwa n'Abarabu.

Amakuru y'inyongera yatawe n'umunyamakuru wa BBC Anne Soy.