Zelensky yitezwe mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru kuri Ukraine mu biro bya Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza

Sir Keir Starmer yafotowe ari kumwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky bari mu biro bya Downing Street mu Kwakira (10) mu mwaka wa 2025. Starmer yambaye ikositimu y'ubururu n'ishati y'umweru na karuvati irimo amabara y'iroza, n'akarabo k'iroza ijya kuba umutuku hamwe n'icyatsi kibisi. Ahanye ikiganza na Zelensky, wambaye ikositimu w'umukara n'ishati y'umukara, ikindi kiganza cye gifashe mu gatuza.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Sir Keir Starmer (ibumoso) ari kumwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky bari mu biro bya Downing Street mu Kwakira (10) uyu mwaka
    • Umwanditsi, Paul Seddon na Rachel Muller-Heyndyk

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kuri uyu wa mbere arahura n'abategetsi bakomeye b'i Burayi mu nama i London mu Bwongereza, mu gihe inshuti za Ukraine z'i Burayi zitegura igisubizo cyazo kuri gahunda y'Amerika yo gutuma Ukraine igira ibyo yemera guhara (kureka) mu biganiro by'amahoro.

Abategetsi b'Ubufaransa n'Ubudage baraza kuba bari kumwe na Zelensky hamwe na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Sir Keir Starmer mu biro bya Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza byitwa No 10 Downing Street, mu gihe bashaka gutuma amasezerano ayo ari yo yose yagerwaho yakumira igitero icyo ari cyo cyose cy'Uburusiya cyo mu gihe kiri imbere.

Iyo nama yo ku rwego rwo hejuru ikurikiye ibiganiro byari bimaze iminsi itatu bibera muri leta ya Florida muri Amerika, aho intumwa nkuru ya Zelensky yasabye ko haba impinduka kuri gahunda y'ibiro bya Perezida w'Amerika (byitwa White House) ifatwa henshi ko yubahiriza iby'ingenzi mu byo ibiro bya Perezida w'Uburusiya (byitwa Kremlin) bisaba.

Amerika na Ukraine byavuze ko hari intambwe yatewe ariko ku cyumweru Perezida w'Amerika Donald Trump yagaragaye nk'unenga Zelensky, avuga ko atasomye umushinga w'ayo masezerano.

Trump yabwiye abanyamakuru ko yatengushywe gacye no kuba Perezida Zelensky atari yasoma umushinga w'ayo masezerano "kugeza mu masaha macyeya ashize".

Yongeyeho ati: "Abaturage be barawukunda... iyo ubitekerejeho usanga ko [Uburusiya] bwakwifuje kugira [gufata] igihugu cyose, ariko Uburusiya, ni ko mbyemera, bunyuzwe na wo [n'uwo mushinga] - ariko sinzi neza niba Zelensky anyuzwe na wo."

Trump yagaragaye nk'uwari urimo gukomoza ku mushinga mushya w'amasezerano y'amahoro, agamije kurangiza intambara Uburusiya bwatangije kuri Ukraine kuva muri Gashyantare (2) mu 2022, wavugururiwe mu mujyi wa Miami muri leta ya Florida, nyuma y'ibiganiro byayobowe n'intumwa nkuru nshya ya Zelensky mu biganiro, Rustem Umerov, n'abajyanama ba hafi ba Trump, intumwa yihariye ya Trump, Steve Witkoff, n'umukwe wa Trump, Jared Kushner.

Hafi mu gihe kimwe n'igihe Trump yavugaga ayo magambo ku cyumweru, Zelensky na we yavuze ko yiteze kugezwaho amakuru na Umerov ku kuntu ibiganiro byagenze, akayamugezaho i London cyangwa i Buruseli mu Bubiligi. Zelensky yongeyeho ko "ibibazo bimwe bishobora kuganirwaho gusa imbonankubone" aho kuba kuri telefone.

Zelensky yanavuze ko ibiganiro na Witkoff hamwe na Kushner byabaye ibiganiro "byubaka ariko bitoroshye".

Ibiganiro byo kuri uyu wa mbere i London biraza kuba birimo Minisitiri w'intebe Starmer, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron n'umutegetsi (Chancellor) w'Ubudage Friedrich Merz, bahagarariye ibihugu bitatu byo mu muryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN) bya mbere bifite ingengo y'imari ya gisirikare nini cyane mu buryo bwa nyabwo muri uwo muryango, utabariyemo Amerika.

Ibiro bya No 10 Downing Street byavuze ko iyo nama yibanda "ku biganiro by'amahoro bikomeje n'intambwe zikurikiyeho", mu gihe Minisitiri mukuru muri leta y'Ubwongereza Pat McFadden yavuze ko iyo nama yiga ku buryo bwo gutuma Ukraine ishobora "kugena ejo hazaza hayo bwite".