Icyo ibiganiro biherutse kuri Ukraine bihishura ku mitekerereze ya Putin

Putin yambaye ikositimu na karuvati. Arimo kuvugira mu ndangururamajwi, ahagaze imbere y'ikibahu cy'ibara rya roza.

Ahavuye isanamu, Reuters

    • Umwanditsi, Steve Rosenberg
    • Igikorwa, Umwanditsi mukuru wa BBC ku Burusiya

Ni iki icyiciro cya vuba aha cya dipolomasi (ibiganiro) kuri Ukraine kitubwira ku mwuka Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin arimo n'ibyo ashaka?

Mbere na mbere, ntiyiteguye gushyira umukono ku masezerano y'amahoro. Nibura, kuri ubu ni uko bimeze.

Ndetse rwose ntiyiteguye gushyira umukono ku masezerano (cyangwa amasezerano mu bwinshi) ari ku meza muri iki gihe.

Yuri Ushakov, umujyanama ku bubanyi n'amahanga mu biro bya Perezida w'Uburusiya (byitwa Kremlin), yagize ati: "Nta bwumvikane bwari bwagerwaho." Yabivuze nyuma y'ibiganiro byamaze amasaha atanu byabereye i Moscow mu murwa mukuru w'Uburusiya, byari birimo Perezida Putin, intumwa y'Amerika Steve Witkoff, n'umujyanama wa Perezida w'Amerika Donald Trump akaba n'umukwe we, Jared Kushner.

Kutagera ku bwumvikane si ikintu gitunguranye mu by'ukuri, ushingiye ku magambo ya Putin yo kutava ku izima yavuze mu minsi ya vuba aha ishize.

Mu byo yatangaje binyuranye, yamaganye ubutegetsi bwa Ukraine abwita "agatsiko k'amabandi", ashinja abategetsi b'i Burayi kugerageza kudobya ibikorwa bigamije kugera ku mahoro, ndetse ashimangira ko Uburusiya ari bwo bufite ijambo (buhagaze neza) ku rugamba.

Mu bihe nka bibiri bya vuba aha bishize, televiziyo y'Uburusiya yerekanye Putin yambaye imyenda ya gisirikare, yiga (asuzuma) amakarita agaragaza ku murongo w'imbere wo ku rugamba ndetse arata ibyo igisirikare cyagezeho, byinshi muri byo Ukraine n'abakurikiranira ibintu hafi bo mu mahanga bahakanye ko atari ko bimeze.

Nyuma y'imyaka hafi ine ishize Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine, nubwo hari byinshi na benshi Uburusiya bwatakaje ku rugamba ndetse kikangiza ubukungu bw'Uburusiya, Perezida Putin asa nk'uwizeye ko arimo gutsinda iyi ntambara ndetse ko iki atari cyo gihe cyo guhagarika.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nibura, ibyo ni byo yakwifuje ko uburengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) bubona ko ari ko ibintu bimeze: ko nta kintu na kimwe gishobora kumuhagarika ubu ngo kimubuze kugera ku ntego ze.

Narabivuze mbere ko, mu buryo bwinshi, Vladimir Putin anyibutsa imodoka idafite feri, idafite teregisiyo (volant/steering wheel) ndetse idafite uburyo bwo gutuma isubira inyuma; imodoka igendera ku muvuduko mwinshi cyane yamariyemo, iri mu muhanda munini.

Nyuma y'imyaka hafi ine ishize Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine, nta kimenyetso gihari cyuko iyi modoka nakwita "Putinmobile" yazima, yasubira inyuma, cyangwa yahagarara.

Nta gushidikanya ko ashaka ko abatavuga rumwe na we batekereza ko nta kintu na kimwe cyangwa nta muntu n'umwe ushobora kumuhatira guhindura icyerekezo: si abategetsi b'i Burayi, si ubutegetsi bwa Trump, ndetse si Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Ariko imodoka zicyenera ibitoro (guhora zishyirwamo ibitoro).

Ndetse, mu kurwana intambara, ibihugu bicyenera amafaranga (mu buryo buhoraho).

Kuri ubu, nubwo amahanga yayifatiye ibihano, leta y'Uburusiya iracyashoboye kubona amafaranga yo gukoresha mu "gikorwa cyihariye cya gisirikare" – ni ukuvuga intambara y'Uburusiya kuri Ukraine. Ariko igitutu ku bukungu kirimo kwiyongera: inyungu ituruka mu bitoro na gaze (gas) imaze igihe igabanuka, ndetse icyuho cyuko bukoresha amafaranga menshi cyane kurusha ayo bwinjiza, gikomeje kwiyongera.

Na Putin ubwe yemera ko hari ibibazo, akomoza ku "busumbane" mu bukungu.

Muri iki cyumweru, Putin yagize ati: "Mu nzego nyinshi, muri uyu mwaka umusaruro ntiwananiwe kwiyongera gusa ahubwo mu by'ukuri waragabanutse."

"Ibyo biratunyuze? Oya."

Ikintu gikomeye cyane tutamenya ni iki: ni hehe bizagera, niba bizigera binabaho, ibibazo mu bukungu bigatangira kugena imibare Kremlin ikora ijyanye n'urugamba?