Kenya: Indege itwaye abantu 12 yakoze impanuka nyuma gato yo guhaguruka irashya

Indege itwaye abantu 12 yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Kenya, nk'uko byemezwa n'ikigo cy'indege za gisivile.

Iyi ndege nto yavaga ahitwa Diani - agace kari ku nkengero y'inyanja y'Ubuhinde mu majyepfo ashyira uburasirazuba, yerekeza ahitwa Kichwa Tembo mu burengerazuba nk'uko bivugwa n'ikigo Kenya Civil Aviation Authority.

Ibinyamakuru muri Kenya biravuga ko yaguye mu gace kazwi nka Vyungwani mu ntara ya Kwale ku ntera igera kuri 20km uvuye Diani nyuma gato yo guhaguruka.

Imaze kugwa yahise ishya nk'uko biboneka ku mashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza ubu ibinyamakuru muri Kenya biremeza ko abari bayirimo bose nta warokotse. Gusa ibi ntibiremezwa n'abashinzwe iby'indege.

Imyirondoro y'abari bari muri iyi ndege na yo ntabwo iramenyekana.

Ikigo cya Kenya Civil Aviation Authority cyatangaje ko kirimo gushaka kumenya icyateye iyi mpanuka.

Impanuka zigera kuri 6 z'indege nto muri uyu mwaka

Abatuye hafi y'aho iyi ndege yaguye babwiye ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya ko mu gitondo bumvise ikintu giturika cyane, nyuma bajya kureba ibyo ari byo bagasanga ni indege yaguye igashya.

Bavuga ko muri ako gace haguye imvura nyinshi ku wa mbere nijoro no ku wa kabiri mu gitondo kandi ikirere cyari kirimo ibihu byinshi.

Muri Kanama(8) uyu mwaka indege nto y'ikigo cy'abaganga kizwi nka Amref yaguye hejuru y'inzu z'abaturage mu majyaruguru y'umurwa mukuru Nairobi abantu batandatu bari bayirimo barapfa. Yari imaze akanya gato ihagurutse ku kibuga cy'indege cya Wilson Airport na cyo cyo muri Nairobi.

Muri Mutarama(1) indi ndege nto yaguye nabi mu mujyi wa Malindi mu burasirazuba bwa Kenya yica abantu batatu yasanze hasi, mu gihe umupilote n'abanyeshuri babiri bari bayirimo barikotse ariko bagakomereka.

Muri uko kwezi kandi indi ndege nto yakoze impanuka ihitana abantu babiri bari bayirimo i Naivasha mu ntara ya Nakuru.

Kugeza ubu muri uyu mwaka muri Kenya harabarurwa impanuka esheshatu z'indege ntoya. Ibibazo tekinike by'indege ni byo akenshi bivugwa nk'impamvu y'izi mpanuka.