Aimable Karasira yahawe igihe ngo atange umwanzuro we ku burwayi bwe bwo mu mutwe

- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Nyanza
Raporo y’abaganga ku kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe bwa Aimable Karasira ivuga ko uburwayi afite butamwambuye ubushobozi bwo gutekereza, ibi biganisha ku kuba yakomeza kuburanishwa ku byaha ashinjwa.
Karasira n’uruhande rumwunganira bavuga ko afite ibibazo by'ihungabana rikomeye kubera ibyo yakorewe muri jenoside, ko atakabaye aburanishwa afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe.
Karasira aregwa ibyaha byo guhakana jenoside no guha ishingiro jenoside, ubushinjacyaha bwongeyeho n’ibyaha by’iyezandonke no kutagaragaza inkomoko y’umutungo we. Ibyaha byose uregwa ahakana.
Uyu munsi mu rukiko Karasira yavuze ko atigeze ahabwa amahirwe yo gutanga umwanzuro we kuri raporo y’abaganga, kandi ko yatambamiwe na gereza yanze kumujyana kuburana ubushize.
Karasira yavuze ko ariwe ugomba kugena ibijya mu mwanzuro we kuri raporo y’abaganga, avuga ko n’abamwunganira hari ibyo batemeranywaho nawe ko ashyiramo.
Ati: “Abanjye bishwe n’Inkotanyi, abavoca banjye nabo hari aho bagarukira kuko nk’ibyo iyo mbivuze ntabwo banshyigikira ntabwo bakwemera ko twicarana ngo tubishyire muri raporo.”
Yongeraho ati: “Aho bikomereye ni uko ndi kuregwa ibigendanye na jenoside kandi ku rundi ruhande mfite 'trauma' ya jenoside.”
Yasabye urukiko ko rumureka akiyandikira imyanzuro ye kuri raporo y’abaganga kandi ikaba ariyo ijya muri ‘system’ y’ikoranabuhanga inkiko zikoresha.
Me Gatera Gashabana umwunganira yavuze ko ibyo umukiriya we avuga biri mu burenganzira bwe kuko ngo “yumva umwanzuro we ariwo wamufasha kwiregura”.
Gashabana yavuze kandi ko iyo bagiye gusura Karasira kuri gereza babagora ugereranyije n’iyo bagiye gusura abandi bunganira bahafungiye.
Ati: “Turumva mwadufasha mugategeka ubuyobozi bwa gereza ko iyo myanzuro ya Karasira yashyirwa muri 'system'- kuko gereza ifatira ibintu byose bya Karasira, harimo n'imyanzuro ye, ni ibintu nshobora guhamya ubwanjye, ni ibintu bitubaho buri gihe.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibirimo gukorwa n’uruhande rw’uregwa ari ugutinza urubanza nkana, busaba ko bakwiye kwihanizwa n’urukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo kubangamirwa na gereza k’uregwa n’uruhande rumwunganira bidashoboka.
Urukiko rwafashe umwanya ngo rwige ku bisabwa n’uregwa ko ahabwa umwanya wo gutegura umwanzuro ku burwayi bwe bwo mu mutwe.
Abacamanza bagarutse banzuye ko uru rubanza rushyizwe tariki 27 z’uku kwezi kwa Nyakanga kugira ngo Karasira ashobore gushyikiriza urukiko umwanzuro we kuri raporo y’abaganga.










