Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Abadipolomate b'Ububiligi bahawe amasaha 48 kuba bavuye mu Rwanda
Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda yatangaje icyemezo cyo "guhagarika umubano wa dipolomasiya aka kanya" n'Ububiligi, no guha abadipolomate bose babwo bari mu Rwanda kuhava bitarenze amasaha 48.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ububiligi yavuze ko iki gihugu na cyo "kigiye gufata ibyemezo nk'ibyo".
Ibi bitangajwe mu gihe umubano w'ibihugu byombi warushijeho kumera nabi muri iyi minsi kubera intambara mu burasirazuba bwa DR Congo.
U Rwanda rushinja Ububiligi – igihugu cyahoze kirukoroniza – kuyobora "umugambi mubisha" wo gusabira ibihano iki gihugu gishinjwa gufasha umutwe wa M23.
Perezida Kagame yagarutse kuri ibi bashinja Ububiligi mu ijambo rye ku cyumweru mu ikoraniro n'abaturage ryabereye muri BK Arena i Kigali.
Asubiza ku cyemezo cyatangajwe n'u Rwanda, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ububiligi Maxime Prevot, yanditse ku rubuga X ko iki gihugu "kibabajwe n'icyemezo cy'u Rwanda" cyo gutangaza abadiplomate babo 'nk'abantu batifuzwa' (persona non grata) mu Rwanda.
Maxime yanditse ati: "Iyo tutumvikanye n'u Rwanda ntabwo bahitamo kuganira".
Yongeraho ko bari bufate ibyemezo nk'ibyo u Rwanda rwafashe birimo "gutangaza abadipolomate babwo 'nk'abantu batifuzwa' muri icyo gihugu, no guhagarika amasezerano yo ku rwego rwa guverinoma bafitanye n'u Rwanda.
Hagati mu kwezi gushize, u Rwanda rwatangaje ko ruhagaritse ibikorwa by'ubutwererane mu iterambere rufitanye n'u Bubiligi, rushinja iki gihugu "gutobera u Rwanda" ngo "ntirugere ku nkunga y'iterambere".
U Rwanda ruvuga ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu ntambara muri Congo, rushinja iki gihugu "imyifatire ibangamira umuhate w'ubuhuza bwo gushaka amahoro uri gukorwa na Afurika".
Ububiligi bushinja u Rwanda uruhare rutaziguye mu ntambara muri DR Congo, ko rwoherejeyo abasirikare ibihumbi gufasha umutwe wa M23.
Kuva mu myaka ya vuba aha muri iyi ntambara muri DR Congo, u Rwanda n'Ububiligi bifitanye umubano urimo igitotsi.
Mu ntangiriro za 2023 u Rwanda rwagennye Ambasaderi Vincent Karega guhagararira u Rwanda mu Bubiligi, iki gihugu cyanga kumwemera. Leta ya Kigali yavuze ko Ububiligi bwabikoze bubisabwe na Leta ya Kinshasa.
Kuva icyo gihe u Rwanda nta ambasaderi rufite mu Bubiligi, kandi nyuma y'uko Ububiligi bwanze Amb. Karega nta wundi iki gihugu kirongera kohereza – u Rwanda ruhagarariwe n'umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ambasade yarwo.
Mbere y'uko ambasaderi Bert Versmessen wari uhagarariye Ububiligi mu Rwanda asoza ikivi cye muri Nyakanga (7) 2024 Ububiligi bwahaye u Rwanda uwo bwifuza ko yamusimbura. Jeune Afrique ivuga ko u Rwanda na rwo rwamwanze.