Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Jean-Pierre Bemba visi-minisitiri w'intebe wa DRC yagarutsweho mu rubanza rwa Lumbala i Paris
Urubanza rwa Roger Lumbala rukomeje kuburanishwa n'urukiko ruburanisha ibyaha bikomeye i Paris mu Bufaransa aho ubu rwavuzwemo izina ry'umwe mu bategetsi bakuru muri leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru AFP.
Lumbala wahoze ari umukuru w'umutwe w'abarwanyi wa RCD-N akurikiranyweho ibyaha by'intambara, ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, n'ubugambanyi. Ibyaha we yahakanye.
Ku wa kane, ku munsi wa kabiri w'uru rubanza, Lumbala yanze abamuhagarariye mu mategeko ndetse yanga no kwitaba urukiko, nk'uko bivugwa na Radio RFI.
Yavuze ko ubutabera bw'u Bufaransa budafite ububasha bwo kumuburanisha, ndetse yamaganye ibyo yise "ubucamanza budasobanutse" bw'u Bufaransa.
Hashyizweho undi mwunganizi mu mategeko watanzwe n'urukiko nuko urubanza rurakomeza.
Muri uru rubanza, Roger Lumbala yatangaje urutonde rw'abatangabuhamya bo kumufasha mu kwiregura.
Muri abo harimo na Jean-Pierre Bemba, ubu ni visi-minisitiri w'intebe akaba na minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri leta Congo.
Ariko se kuki izina rya Jean-Pierre Bemba ryumvikanye muri uru rubanza?
Ikintu cy'ingenzi gikubiye muri uru rubanza ni 'operation' yiswe "Effacer le tableau" urukiko rurimo gusuzuma ibyabereye muri iyi 'operation' yakorewe mu ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru mu ntambara ya II ya Congo hagati ya 2002 na 2003.
Abashinjacyaha bavuga ko ibyo byari ibitero bya gisirikare ku basivile byabayemo ubwicanyi bw'indengakamere bukozwe n'abarwanyi bo mu mutwe wa MLC wari ukuriwe na Jean Pierre Bemba hamwe n'uwa RCD-N wa Roger Lumbala.
Icyo gihe iyo mitwe yari ifatanyije mu rugamba rwo kurwanya abo mu mutwe wa RCD-ML wari ukuriwe na Mbusa Nyamwisi.
Ubushinjacyaha buvuga ko iyo mirwano yaviriyemo ubwicanyi bw'amoko ndetse n'ibindi byaha bikomeye by'intambara.
Mu manza zabanje, Roger Lumbala yakomeje gushimangira ko nta ruhare yagiraga mu byemezo bya gisirikare byafatwaga muri urwo rugamba, yafatanyijemo na Jean-Pierre Bemba.
Avuga ko abo ku ruhande rwe batari umutwe wa gisirikare, ahubwo ko wari umutwe wa politiki gusa.
Lumbala ashinja Jean-Pierre Bemba n'itsinda yari ayoboye ko ari bo bakoraga ibikorwa byose bya gisirikare
Ni muri urwo rwego abunganizi mu mategeko ba Lumbala basabye ko Jean Pierre Bemba yagaragara mu rukiko kugira ngo atange ubuhamya ku byaha biregwa Lumbala, binyuze muri ambasade y'u Bufaransa i Kinshasa bohereje ubwo butumwa kuri leta ya Congo.
Biteganijwe ko hari abandi batangabuhamya bazitabira urukiko, bamwe banagiye kuri ambasade y'u Bufaransa i Kinshasa muri iki cyumweru kugira ngo bakore ibisabwa mu gusaba ibyangombwa by'inzira.
Nk'uko umucamanza muri uru rubanza yabivuze, ku busabe bw'impande zombi, hashyizweho uburyo bwihuse bwo gutanga ibyo byangombwa by'inzira kuri abo batangabuhamya, cyane cyane abo ku bo uruhande rwa Lumbala.