Umushinjacyaha Brammertz yamaganye koroshya mu rubanza rwa Kabuga

Félicien Kabuga

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Urukiko rwanzuye ko Félicien Kabuga adashobora kuburanishwa kubera uburwayi bwe bwo kwibagirwa cyane
    • Umwanditsi, Waihiga Mwaura
    • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC Focus on Africa TV

Serge Brammertz, umushinjacyaha mukuru w'ingereko z'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) zasigaye zica imanza mpanabyaha zasizwe n'inkiko za ONU, yaburiye ko ubutabera mpuzamahanga bucyeneye gushora amafaranga menshi kurushaho mu gushakisha abacyekwaho ibyaha.

Brammertz yabibwiye ikiganiro cyo kuri televiziyo cya BBC Focus on Africa, nyuma yuko ku wa mbere urugereko rw'ubujurire rwa ONU rw'i La Haye (The Hague) rutegetse guhagarika kugeza igihe kitazwi urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, kubera uburwayi bwe bwo kwibagirwa cyane, ndetse rutegeka urugereko rw'iremezo kwiga kuburyo yarekurwa.

Kabuga, inyandiko y'urukiko igaragaza ko afite imyaka 88, yafatiwe mu Bufaransa mu 2020, nyuma yo kumara imyaka irenga 20 ashakishwa.

Umushinjacyaha mukuru Brammertz yanasabye ko ibihugu bidashaka kohereza abacyekwaho ibyaha, byashyiraho vuba uburyo bwo kubaburanishiriza muri ibyo bihugu.

Yabwiye BBC ati: "Igihe kirimo gushira cyo gushaka ubutabera kandi uru rubanza rugaragaza neza ko ubutabera butinze rimwe na rimwe bushobora kuba ubutabera budatanzwe".

Urugereko rw'ubujurire rwananze gahunda y'ubundi buryo bujya kumera nk'iburanisha, bwifuzwaga n'uyu mushinjacyaha, ndetse bwari bwemejwe n'urugereko rw'iremezo.

Umushinjacyaha mukuru Serge Brammertz

Ahavuye isanamu, UN PHOTO/MANUEL ELIAS

Insiguro y'isanamu, Brammertz avuga ko urugamba rwo guha ubutabera abarokotse jenoside rutarangiriye aha (ifoto yo mu bubiko)

Brammertz yagize ati: "Nubwo ushinjwa urebye ari [ageze] hagati mu iburanishwa kandi uburenganzira bwe bukaba bukwiye kubahirizwa, ariko turi hano tunavuga ku kintu kinini cyane kurusha umuntu uburanishwa.

"Binajyanye n'abantu babarirwa mu bihumbi bishwe [muri jenoside]. [Binajyanye n'] Amateka ya jenoside. Umuntu akwiye gushyira ku munzani uko ushinjwa ameze, kandi ibyo ni ingenzi, ariko akanareba ku itangwa ry'ubutabera".

Ariko Brammertz aracyafite icyizere ko urugamba rwo guha ubutabera abarokotse jenoside yabaye mu Rwanda rutarangiriye aha.

Amakuru y'ibanze ku rubanza rwa Kabuga