Ukraine: Umusirikare wa Russia imbere y'umupfakazi yiciye umugabo amubaza ibibazo

    • Umwanditsi, Na Sarah Rainsford
    • Igikorwa, BBC News, Kyiv

Mu minsi ya mbere y'ibitero by'Uburusiya muri Ukraine umusivile w'imyaka 62 yarasiwe hafi y'iwe mu cyaro cyo mu burasirazuba bwa Ukraine. Yitwa Oleksandr Shelipov.

Amezi atatu nyuma yaho, umusirikare w'umurusiya wafatiwe ku rugamba arimo kuburanishwa i Kyiv ku byaha by'intambara aregwa kumwica.

Kuwa kane mu rukiko, uyu musore w'imyaka 21 yari imbere ya Kateryna Shelipova, umupfakazi wa Oleksandr wishwe.

Kateryna yarabajije ati: "Yigeze se yicuza icyaha cye?"

Vadim Shishimarin, wari komanda w'igifaru cy'abarusiya, yasubije ko yemera icyo cyaha kandi asaba imbabazi.

Ati: "Ariko ndabyumva ko utazabasha kumbabarira".

Kateryna yari atararangiza.

Akomoza ku mpamvu ya Vladimir Putin y'iyi ntambara, aramubaza ati: "Rwose mbwira, ni iki cyabazanye(Abarusiya) hano? Kuturinda?"

"Kuturinda iki? Mwandindaga umugabo wanjye mwishe?"

Uyu musirikare ibi nta gisubizo yari abifitiye.

Uru rubanza nirwo rwa mbere umusirikare w'umurusiya arezwemo ibyaha by'intambara muri Ukraine kuva bayiteye muri Gashyantare(2).

Sergent Vadim Shishimarin yemeye ibyaha kandi abashinjacyaha ba Ukraine baramusabira gufungwa burundu.

Kuwa gatatu Kateryna yabwiye BBC ko afite impuhwe uyu musore ariko adashobora kumubabarira icyo cyaha.

Icyo gihe yumvise amasasu yarashwe umugabo we, maze abona Sgt Vadim afite imbunda ku irembo ryabo.

Hashize iminota itanu avuga ko yahise abona umurambo w'umugabo we, ati: "Yari yapfuye arashwe mu mutwe. Nahise ntangira gutabaza cyane.

"Umugabo wanjye yari byose kuri njye. Yari umurengezi wanjye".

'Ryaramwishe'

Ku byabaye tariki 28 Gashyantare(2), Vadim Shishimarin yavuze ko we n'itsinda rito ry'abasirikare b'abarusiya bari babuze unite yabo maze bakiba imodoka kugira ngo bayisange.

Ati: "Mu gihe twari tuyitwaye twabonye umugabo wariho avugira kuri phone."

Yavuze ko atifuzaga kurasa amasasu yo kumwica, ko yari abitegetswe n'undi musirikare amubwira ko natabikora ahanwa.

Ati: "Yambwiye ko nintabikora mbashyira mu kaga. Namurashe mwegereye. Isasu riramwica."

Umwunganizi we - washyizweho na leta - yabwiye BBC ko nta mutegetsi w'Uburusiya cyangwa wa muri minisiteri y'ingabo yaho wigeze amuvugisha, kandi nta amabsade y'Uburusiya iri i Kyiv muri iyi minsi.

Kuwa kane, umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin yabwiye BBC ko Kremlin "nta makuru ifite" kuri urwo rubanza.

Bisa n'aho uyu musirikare yatereranywe n'abamukuriye bamwohereje ku ntambara, kandi bahakana ko ingabo zabo zakoze ibyaha muri Ukraine.

Undi musirikare w'umurusiya wamanitse intwaro akishyikiriza ingabo za Ukraine muri Gashyantare yatanze ubuhamya muri uru rubanza.

Ivan Maltysev, nawe w'imyaka 21, yabwiye urukiko uko abo basirikare bari kumwe babonye Oleksandr Shelipov batwaye imodoka bibye.

Ivan yavuze ko mugenzi we Vadim yahawe amabwiriza yo kurasa Oleksandr kuko yariho avugira kuri telephone.

Ati: "Vadim ntabwo yabikoze. Nuko umusirikare ntazi izina, arahindukira atontomera Vadim ko agomba gukora ibyo asabwe, cyangwa [Oleksandr] agatanga amakuru yacu.

"Kugeza hano twari duteganye n'uwo musivile, ku gitutu, Vadim yararashe. Yarashe gatatu cyangwa kane."

Ukraine kugeza ubu ivuga ko yabaruye ibikorwa 11,000 bishobora kuba ibyaha by'intambara byakozwe n'Uburusiya.

Moscow ihakana ko ingabo zayo zagambiriye abasivile.

Abakora iperereza bo bagiye bakusanya ibimenyetso by'ibishobora kuba ibyaha by'intambara ngo bizashyikirizwe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

Uru rubanza ni amahirwe ya Ukraine yo guhamya ko umusirikare w'Uburusiya yishe umusivile arenze ku mategeko y'intambara.

Ruri kuburanishwa mu buryo bwihuse kandi busa n'ubwitondewe cyane, mu gihe kandi intambara ikomeje guca ibintu cyane cyane mu burasirazuba.