Russia: Vladimir Putin yasabye imbabazi kubera Lavrov wise Adolph Hitler umuyahudi

Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya yasabye imbabazi nyuma y'uko minisitiri we w'ububanyi n'amahanga avuze ko Adolph Hitler yari afite "amaraso y'abayahudi", nk'uko Israel ibivuga.

Putin yasabye imbabazi mu kiganiro kuri telephone na Minisitiri w'intebe wa Israel Naftali Bennett, nk'uko ibiro by'uyu byabitangaje.

Gusa mu byo Uburusiya bwatangaje ku kiganiro cy'aba bategetsi ntiharimo gusaba imbabazi.

Minisitiri Sergeri Lavrov yavuze biriya agerageza gusobanura impamvu Ukraine irimo aba-Nazi nubwo bwose perezida wayo ari umuyahudi.

Ku cyumweru, Lavrov yabibwiye televiziyo yo mu Butaliyani, nyuma y'iminsi Israel ikoze Umunsi wo Kwibuka Holocaust - umwe mu ikomeye ku kirangaminsi cya Israel.

Yari asabwe gusobanura uko Uburusiya burimo kurwanya aba-Nazi muri Ukraine mu gihe Perezida Volodymyr Zelensky ubwe ari umuyahudi.

Lavrov yarasubije ati: "Nshobora kuba nibeshya, ariko Hitler nawe yari afite amaraso y'abayahudi. [Kuba Zelensky ari umuyahudi] ntacyo bivuze. Abanyabwenge b'abayahudi bavuga ko abanzi bakomeye cyane b'abayahudi mu by'ukuri ari abayahudi."

Ayo magambo yateye uburakari muri Israel kuko aba-Nazi b'abadage bishe miliyoni esheshatu z'abayahudi mu kiswe Holocaust mu ntambara ya kabiri y'isi.

Israel yavuze ko ibyo bitakwihanganirwa, nyuma gato Naftali Bennett avuga ko "ibinyoma nk'ibyo bigamije kwegeka ku bayahudi ubwabo ibyaha biruta ibindi mu mateka no gukuraho icyasha ku babikoze."

Mu itangazo ryo kuwa kane, ibiro bya Bennett byavuze ko yemeye imbabazi Putin yasabye kandi "amushimira gusobanura neza uruhande rwe ku bayahudi no kwibuka Holocaust".

Uburusiya bwavuze ko abo bagabo bombi baganiriye kuri Holocaust, ariko ntibwavuze niba Putin yarasabye imbabazi.

Israel yagerageje kunga Ukraine n'Uburusiya mu biganiro, ariko yanenzwe gufata umurongo ukarishye urwanya Putin.

Ibinyamakuru muri Israel bivuga ko iki gihugu kirimo kureba niba kitakongera inkunga yacyo ya gisivile n'iya gisirikare kuri Ukraine.