Finland yatangaje ko ishaka kwinjira muri NATO kugira ngo yizere umutekano wayo

Minisitiri w'intebe Sanna na Perezida Sauli mu kiganiro n'abanyamakuru

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Minisitiri w'intebe Sanna na Perezida Sauli mu kiganiro n'abanyamakuru

Perezida Sauli Niinisto na Minisitiri w'intebe Sanna Marin ba Finland batangaje ko igihugu cyabo kigomba gusaba kwinjira muri OTAN/NATO kubera uko ibintu byifashe ubu.

Aba bategetsi bavuze ko kuba Uburusiya bwarateye Ukraine byahinduye ishusho y'umutekano wa Finland, gusa bongeraho ko nta giteye ubwoba aka kanya.

Uburusiya buherutse kuburira Finland na Sweden ko byabona ingaruka za gisirikare na politiki mu gihe byava kuri politike yabyo y'igihe kinini yo kutagira uruhande mu bya gisirikare.

Mu ijambo bavuze bari kumwe none kuwa kane, Sauli na Sanna bavuze ko Finland nijya muri OTAN bizakomeza ubwirinzi bwabo bwa gisirikare.

Sauli ati: "Finland igomba gusaba kwinjira muri OTAN nta gutinda. Twizeye ko inzira zabyo zikenewe mu gufata uyu mwanzuro z'imbere mu gihugu zizihuta mu minsi micye."

Mu myaka ishize abatuye Finland bifuzaga ko ijya muri NATO bari hagati ya 20 na 25%, ariko nyuma y'uko Uburusiya buteye Ukraine bageze kuri 76%, nk'uko ikusanyabitekerezo riheruka ribyerekana.

Estonia yashimye kuba Finland na Sweden bishaka kwinjira muri NATO ariko iburira ko Uburusiya bushobora guhita butegura ibitero ku bihugu bituranye bizwi nka 'Balistic states'.

Umwe mu bategetsi muri minisiteri y'ingabo ya Estonia yasabye OTAN kurushaho gukomeza igisirikare cyabo, ko hanacyenewe cyane uburyo bwo kurinda ikirere.

Finland, isangiye umupaka wa 1,300km n'amateka agoye n'Uburusiya, mbere yari yaririnze kwinjira muri iryo shyirahamwe ry'ubufatanye mu bya gisirikare.

Umupaka wa Finland n'Uburusiya

Sweden nayo byitezwe ko ishobora gufata icyemezo nk'icya Finland ku kwinjira muri NATO.

OTAN ni iki?

Ni ishyirahamwe ry'ibihugu ryo gutabarana ryashinzwe mu 1949, ubwo intambara y'isi yari irangiye hatangiye intambara yo guterana ubwoba yiswe iy'ubutita.

Ryari rigamije guhagarika kwaguka kw'Ubumwe bw'Abasoviyeti i Burayi, ibihugu byarishinze - birimo UK na US - byemeranyijwe guhita bitabara byose mu gihe kimwe muri byo cyaterwa.

NATO yagutse nyuma yo gusenyuka k'Ubumwe bw'Abasoviyeti, ubwo ibihugu byo mu burasirazuba bw'Uburayi byari mu rindi shyirahamwe mucyeba wa NATO ryitwaga 'Pacte de Varsovie' byinjiraga muri OTAN.

Otan

Mu myaka ya vuba, havutse ibibazo ku hazaza ha NATO.

Uwahoze ari perezida wa Amerika Donald Trump yarayinenze naho Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yayise "ubwonko bwapfuye".

Ariko intambara y'Uburisiya muri Ukraine isa n'iyongeye guha akamaro iryo shyirahamwe.

Finland yemerewe yaba ibaye ikindi gihugu gihana imbibi n'Uburusiya kiri muri iryo shyirahamwe.

Uburusiya butera Ukraine mu byo bwayishinjaga by'ibanze harimo no gushaka kwinjira muri OTAN.

Kuva icyo gihe Ukraine yagenje macye mu gushaka kwinjira muri NATO, ariko bisa n'aho ishobora gukomeza kwaguka mu gihe Finland yatangaje biriya na Sweden ikaba ishobora gukurikiraho.