France – Rwanda: Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro yitabye urukiko aregwa jenoside

I Paris mu Bufaransa haraye hatangiye urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu majyepfo y'u Rwanda, ushinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n'ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.

Ahakana ibyaha aregwa.

Ni we wo ku rwego rwo hejuru cyane mu bahoze ari abategetsi uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya jenoside. Abaye uwa kane mu baburanishijwe.

Impirimbanyi zisaba ubutabera zari zimaze igihe zisaba ko aburanishwa.

Bucyibaruta, w'imyaka 78, ufite ibibazo by'ubuzima, ku wa mbere yinjiye mu cyumba cy'urukiko ari mu kagare k'abarwayi anafite inkoni mu kiganza cye.

Mu ijwi risaraye, Bucyibaruta yabajije niba yakomeza kwicara, nkuko umucamanza perezida w'urukiko yari yabitanzeho igitekerezo.

Umunyamategeko Jean-Marie Biju-Duval, umwe mu bunganira Bucyibaruta, yavuze ko umukiliya we arwaye "bikomeye indwara y'umutima na diyabete".

Biju-Duval yabajije ati: "[Bucyibaruta] Ashobora kugaragara [kwitaba] mu rukiko, ashobora kuvuga, ariko se ari mu buryo bwatuma yisobanura?"

Ni iki kiri muri dosiye?

Iyi dosiye ishingiye ku nama ziswe iz'umutekano Bwana Bucyibaruta ashinjwa ko zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo kwica abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Abantu bagera ku 800,000, biganjemo abatutsi, bishwe n'abahutu b'intagondwa mu gihe cy'iminsi 100 guhera mu kwezi kwa kane mu 1994, babahiga n'aho bari bahungiye nko mu nsengero no mu mashuri.

By'umwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry'imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n'uburinzi.

Ariko hashira iminsi nyuma yaho, ku itariki ya 21 y'ukwezi kwa kane, abatutsi babarirwa mu bihumbi za mirongo bakahicirwa - mu cyabaye kimwe mu bice by'icuraburindi ryinshi mu bihe byaranze jenoside yo mu Rwanda.

Urukiko ruzanasuzuma uruhare Bucyibaruta aregwa kugira mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b'abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry'i Kibeho, ubu ni mu karere ka Nyaruguru, ku itariki ya 7 y'ukwezi kwa gatanu mu 1994.

Ruzanasuzuma kandi uruhare aregwa kugira mu bwicanyi bwakorewe imfungwa z'abatutsi - zirimo n'abapadiri batatu - kuri gereza ya Gikongoro.

Mu gihe ibyaha aregwa byaba bimuhamye, ashobora guhanishwa gufungwa burundu.

Umunyamategeko umwunganira yasabye ko iyi dosiye ivanwa mu rukiko kubera gutinda "kutumvikana" kwayiranze kuva yatangira mu myaka 22 ishize.

Urukiko rwanze ubusabe bwe.

Uru rubanza rwitezwe kumara amezi abiri, rukanumvwamo abatangabuhamya barenga 100, barimo n'abarokotse jenoside bavuye mu Rwanda, bafashe indege bakajya mu Bufaransa cyangwa bazarwitabira bakoresheje uburyo bw'iyakure bwa videwo.

Bucyibaruta aba mu Bufaransa kuva mu mwaka wa 1997. Agenzurwa n'urwego rw'ubucamanza ndetse afite ibibazo by'ubuzima bishobora gutuma iburanisha ritazajya rirenza amasaha arindwi ku munsi, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP.

Mu manza zabanje mu Bufaransa, abantu bane mu manza eshatu bahamijwe ibyaha bya jenoside.

Abo ni Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wo kuri hoteli wakatiwe gufungwa imyaka 14, na Pascal Simbikangwa wari kapiteni mu zari ingabo z'u Rwanda wakatiwe imyaka 25.

Hari kandi na Octavien Ngenzi na Tito Barahira babaye ba burugumesitiri b'iyari komine Kabarondo mu burasirazuba bw'u Rwanda, bakatiwe gufungwa burundu.