Rwanda: 'Sinagombaga kubangamira abana' - Inkuru y'urukundo na jenoside

    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Bernadette Mukakabera ahoberanye n'umukazana we Donata Yankurije, baraseka, barishimye… ariko hagati yabo hari ibintu bibiri bikomeye; urukundo na jenoside.

Mukakabera ni umupfakazi wa jenoside, mu bishe umugabo we harimo Gratien Nyaminani - se wa Yankurije. Nyuma ya jenoside Mukakabera n'umuryango we bagiye gusaba Gratien Nyaminani umukobwa.

Ibikorwa byo kunga abanyarwanda birakomeje imyaka 28 nyuma ya jenoside, abanyamadini bavuga ko bitanga umusaruro uri ku rwego rwo hejuru hirya no hino mu gihugu.

Gusa bemeza ko hakiri ababigendamo buhoro bityo ubwiyunge busesuye butaragerwaho.

Mukakabera n'umukazana we Yankurije, ni abo muri paruwasi ya Mushaka mu karere ka Rusizi mu burengerazuba, hamwe mu hari ibikorwa bya kiliziya gatorika byo kunga abagize uruhare muri jenoside n'abayikorewe.

Muri kimwe muri ibi bikorwa BBC yasanze birimo kuba, ibi ni bimwe mu bibazo ababirimo babaza abari kubigisha:

Umwe ati: "Ndi umwe mu bakoze jenoside, mfite ikibazo cyo gusanga uwo nahemukiye, ni iki mwamfasha ngo nzashobore kumuhinguka mu maso nyuma yo kumwicira umugabo n'abana?

Undi witwa Anne ati: "Natanze imbabazi kandi nzikuye ku mutima ariko umuryango wanjye urampinduka, uvuga ko nahawe amafaranga, muramfasha iki muri uru rugendo?"

Mukakabera ari mu bahawe inyigisho nk'izi mbere, Nyaminani [yapfuye mu minsi ishize] uri mu bishe umugabo we, yemeye icyaha asaba imbabazi leta na Mukakabera, arafungurwa.

Mukakabera yemeza ko n'umutima wose yababariye Nyaminani akiriho, ndetse nyuma akanamusaba umugeni.

Ati: "Umuhungu wanjye yaje gukunda umukobwa we aramusaba aramukwa turabashyingira.

"Sinagombaga kubangamira urukundo rw'abana kuko bo nta cyaha bakoze. Uyu mukazana wanjye sinagombaga kumuhora icyaha cy'umubyeyi we."

Yankurije avuga ko akibwira umuryango we ko akundana n'umuhungu wa Mukakabera byabanje guteza ikibazo mu muryango.

Ati: "Papa yarikanze, arambwira ngo ntabwo byashoboka. Urumva nyine ni ukubera ibyabaye muri jenoside kuko yaribajije ati 'ni gute umuryango nahemukiye ugiye kuza kunsaba umugeni'?"

Leta n'amadini atandukanye bakora ibikorwa byo kunga imiryango bishingiye ku gusaba no guhana imbabazi.

Benshi bashima ibi bikorwa bigamije kubanisha abanyarwanda, abandi barabikemanga bavuga ko ari ibikorwa bahatirwa, ko ababikora bitaba bibavuye ku mitima.

Padiri Ngoboka Theogene wo muri dioseze ya Cyangugu avuga ko kugira ngo kiliziya yongere kwakira nyabyo uwakoze jenoside bimusaba kubanza kwiyunga n'abo yahemukiye.

Ati: "Uza mu kiliziya ugasaba imbabazi kumugaragaro tukavuga isengesho rikubohora, uwiciwe ahagaze inyuma y'uwishe akamuramburaho ikiganza nk'ikimenyetso cy'uko amubabariye."

Gusa gushyingirana hagati y'abishe n'abiciwe byerekana ko urukundo rwaba rurusha imbaraga icyaha cya jenoside, bikaba ikimenyetso gitanga ikizere ko ubwiyunge nyabwo bushoboka.