Ukraine yasubije inyuma ibitero byinshi bya Russia i Donbas – ubutasi bwa UK

Ahavuye isanamu, EPA
Minisiteri y'ingabo z'Ubwongereza yatanze amakuru mashya yayo ku mirwano muri Ukraine, yibanda ku kuntu ibintu bimeze mu burasirazuba bw'igihugu.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, ivuga ko abasirikare ba Ukraine barimo gusubiza inyuma ibitero "byinshi" by'abasirikare b'Uburusiya. Inavuga ko kumisha ibisasu ndetse n'ibitero ku birindiro mu karere ka Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine bikomeje kwiyongera.
Aya makuru mashya y'ubutasi bwa gisirikare bw'Ubwongereza avuga kandi ko Uburusiya bukirimo gukomwa mu nkokora n'"imbogamizi zo mu rwego rw'ibidukikije, ibikoresho na tekinike" zisanzwe zaragaragaye muri iyi ntambara.
Kuri ibyo hakiyongeraho kwirwanaho "kurimo umurava mwinshi cyane" kw'Abanya-Ukraine barimo kurwana ku gihugu cyabo.
Minisiteri y'ingabo z'Ubwongereza inavuga ko Uburusiya burimo kwiyambaza "ibitero bitarobanura" ku mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ashyira uburasirazuba.
Ivuga ko ibi bigaragaza kutagira ubushobozi kw'Uburusiya bwo kugera ku ntego zabwo byihuse cyane uko bwakabyifuje.
Hagati aho, ubuyobozi bukuru bw'ingabo za Ukraine bwatangaje ko abasirikare b'iki gihugu kugeza ubu bakomeje kugenzura ibirindiro byabo nyuma y'igitero cy'Uburusiya mu burasirazuba, kandi ko ahantu hamwe na hamwe bashoboye gusubiza inyuma abasirikare b'Uburusiya.
Mu makuru mashya y'urugamba bwashyize kuri Facebook, ubuyobozi bukuru bw'igisirikare cya Ukraine bwavuze ko nubwo abasirikare b'Uburusiya bagabye ibitero ku basirikare bayo no ku bikorwa-remezo by'ingenzi i Kharkiv, igitero cy'Uburusiya mu majyepfo y'umujyi wa Izyum cyananiwe nyuma yuko butakaje abasirikare benshi.
Igisirikare cya Ukraine kinavuga ko cyashoboye kwisubiza umujyi wa Marinka uri mu karere ka Donetsk, nyuma yuko kihakoze igitero cyo gusubiza inyuma abasirikare b'Uburusiya.
Aya makuru mashya y'ingabo za Ukraine anavuga ko Uburusiya bukomeje gukura ingabo muri Belarus buzijyana mu Burusiya ngo bwongere kuzigaba muri Ukraine, kandi ko indege z'Uburusiya zakomeje kumisha ibisasu byibasira ahantu muri Ukraine biterewe muri Belarus.










