Ukraine: Amafoto yerekana bwa bwato rutura bw'intambara Moskva burohama

Ifoto ya Moskova iri gushya

Ahavuye isanamu, Mike Right/Twitter

Insiguro y'isanamu, Impande zombi zirimo kurwana zivuga ibitandukanye ku mpamvu yateye ubu bwato kurohama
    • Umwanditsi, Shayan Sardarizadeh & Leo Sands
    • Igikorwa, BBC News

Amafoto - hamwe na video yizewe - byerekana ubwato bw'intambara Moskva mbere y'uko burohama mu cyumweru gishize yagaragaye kuri internet.

Video n'amafoto birahura n'ubunini n'ishusho y'ubu bwato rutura burasa za misile.

Uburusiya buvuga ko umuriro wadutse mu bubiko bw'amasasu ari wo wateye guturika maze bukarohama kubera umuhengeri. Ukraine yo ivuga ko yaburashe za misile.

Gusa aya mashusho mashya ntabwo ashimangira ibivugwa n'uruhande urwo arirwo rwose - ariko nta kimenyetso cyerekana ko hari umuhengeri igihe bwarohamaga.

Video n'amashusho byerekana iki?

Bivugwa ko byafashwe tariki 14 Mata, umunsi umwe nyuma y'uko Ukraine ivuze ko yarashe buriya bwato.

Iyi video y'amasegonda atatu - ishobora kuba yarafatiwe mu bwato bw'ubutabazi - yerekana Moskva iri mu ntera kandi yahengamiye ku ruhande rwayo ishyira ku mwaro.

Umwotsi uboneka uzamuka mu bwato, n'igice kimwe cyabwo cyangiritse cyane.

Haboneka kandi imyobo ku ifoto imwe, byaba bivuga ko ubu bwato bwari bumaze kwinjirwamo n'amazi.

Bisa n'aho kandi ubwato buto bwose bw'ubutabazi bwari bwamaze kuvanwamo.

Hari amakuru arambuye ku mpamvu?

Ukraine ivuga ko kuwa gatatu yabashije guhamya Moskva iyirashe ibisasu bya Neptune misile bikorerwa muri Ukraine.

Umutegetsi utifuje gutangazwa muri Amerika yabwiye ibinyamakuru byaho ko bizera ibivugwa na Ukraine kuri ubu bwato.

Uburusiya buvuga ko Moskva yangiritse nyuma yo guturika kuvuye imbere maze ikarohama kubera "inyanja irimo umuhengeri".

BBC yeretse ayo mashusho inzobere eshatu mu by'amato zemeza ko kwangirika zibona gusa n'ukwava ku kuraswa na misile, ariko ntibakuraho ko iyo mpamvu yindi ishoboka.

Neptune

Jonathan Bentham, wo muri International Institute for Strategic Studies, yanzura ko ubwato abona mu mashusho bishoboka cyane ko ari Moskva.

Bentham avuga ko ukwangirika kuboneka gusa n'ukwatewe na misile ya Neptune, ariko ashimangira ko kugeza ubu n'izindi mpamvu zashoboka.

Ati: "Umwotsi uva ku ruhande urasa n'uva hafi y'umurongo w'amazi ku bwato. Ibyo byasobanura ko ari misile ziraswa zigendera ku mazi, ari byo bivugwa kuri Neptune misile".

Ibitoro birimo kuva

Indi nzobere, Rear Admiral Chris Parry, mbere wayoboye ubwato bwa Royal Navy destroyer, yabwiye BBC ko adashidikanya ko kwangirika kuri buriya bwato kwatewe na misile.

Ati: "Ushobora kubona urubavu rw'ubwato rwapondekaye cyane, iyo biba ari uguturika kw'imbere mu bwato, wari kubona ibyangiritse bijya hanze aho kujyamo imbere. Ariko ibi byerekana ikintu kinjiye kigatera guturika. Nta gushidikanya ko bwakubiswe na misile imwe cyangwa ebyiri."

Chris Parry wahoze ari komanda muri NATO avuga ko igisobanuro ku mwotsi ari uko misile zindi zari mu bwato zaba zaragezweho n'iyarashwe bigatera kuva kw'ibitoro, maze bikavamo umuriro ukomeye.

Ati: "Urabona ko ubwato bwose busa n'ubwahiye. Nibaza ko ibitoro byageze mu bice byose by'ubwato, yewe n'igice cy'inyuma cyane."

Guturika kw'amasasu

Indi nzobere mu bya gisirikare, Sidharth Kaushal wo muri Royal United Services Institute, yabwiye BBC ko ahantu umuriro wiganje ari "ahabikwa amasasu arimo n'arasa indege".

Ati: "Imwe mu mpamvu zishoboka ni umuriro wahera muri ariya masasu n'imbunda zirasa indege."

Inyanja

Umuhengeri w'inyanja

Mu gihe ikirere mu nyanja gihinduka igihe icyo aricyo cyose, nta kintu mu mashusho kigaragaza ibivugwa na Kremlin ko Moskva yarohamye kubera umuhengeri.

Mbere yo kurohama, minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yasohoye itangazo ivuga ko ubu bwato "bwangiritse bikomeye. Abakozi babwo bose babuvanywemo".

BBC ntiyashoboye kugenzura ibi.

Uburusiya ntibwigeze bwemeza ko hari abapfiriyemo. Kuwa gatandatu minisiteri y'ingabo yasohoye amashusho y'abo yavuze ko ari abakozi ba Moskva bari mu karasisi ku cyambu cya Sevastopol muri Crimea.

Ubu bwato bugira abakozi 510 nibwo bwari bukuriye ibitero byo mu nyanja y'umukara kuri Ukraine.

Mbere y'uko biriya bibubaho, Moskova yari yongeye kuvugwa ubwo yahamagariraga abasirikare ba Ukraine bari kurwana ku kirwa cya 'Snake Island' mu nyanja y'umukara ngo bashyire intwaro hasi.

Abo basirikare basubije ubu bwato mu butumwa bwa radio babyanga mu magambo asobanuye ngo "jya ikuzimu".

Moskva
1px transparent line