Ukraine: 'Abasirikare b'abarusiya bamfashe ku ngufu banica umugabo wanjye'

Insiguro ya video, Reba : Anna avuga inkuru ye
    • Umwanditsi, Na Yogita Limaye
    • Igikorwa, BBC News, Kyiv, Ukraine

Abarusiya bavuye mu nkengero za Kyiv, ariko bahasize ibikomere n'ihungabana bishobora kutazakira. BBC yafashe ubuhamya inabona ibimenyetso ku bagore bafashwe ku ngufu n'abasirikare bari barateye aka gace.

Short presentational grey line

Kuburira: Iyi nkuru irimo amakuru yahungabanya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Mu gace gatuje, kari mu cyaro muri 70km iburengerazuba bwa Kyiv, twavuganye na Anna ufite imyaka 50. Twahinduye izina rye mu kurinda umwironodro we.

Anna yatubwiye ko tariki 07 Werurwe(3) yari iwe n'umugabo we ubwo abasirikare b'abanyamahanga binjiraga ku ngufu.

Ati: "Umwe yantunze imbunda, anjyana mu nzu iri hafi. Antegeka ngo: 'Kuramo imyenda cyangwa nkurase'. Yakomeje kumbwira ko anyica niba ntakoze ibyo ashaka. Nuko atangira kunsambanya ku ngufu."

Anna yavuze ko uwakoze ibi ari umusirikare ukiri muto, unanutse, w'umu-Chechen urwana hamwe n'abarusiya.

Ati: "Mu gihe yariho amfata ku ngufu, abandi bane barinjiye. Nari nzi ko birangiye. Ariko baramujyanye. Sinongeye kumubona nanone." Yibaza ko iri tsinda rindi ry'ingabo z'abarusiya ari ryo ryamurokoye.

Anna yasubiye iwe mu rugo asanga umugabo we bamurashe mu nda.

Ati: "Yagerageje kunkurikira ngo antabare, nibwo yafashwe n'isasu."

Nyuma bahise bahungira mu nzu iri hafi yabo, ariko ntibashoboye kujyana uyu mugabo kwa muganga kubera imirwano. Yapfuye hashize iminsi ibiri kubera icyo gikomere.

Anna yarariraga mu mwanya wose yatubwiraga iyi nkuru ye. Yatweretse aho we n'abaturanyi be bahambye umugabo we mu gikari. Umusaraba w'imbaho uri imbere y'imva. Avuga ko nawe ubu ajya mu bitaro bimwegereye kandi ari guhabwa n'ubuvuzi bwo mu mutwe.

Anna yashyinguye umugabo we mu gikari
Insiguro y'isanamu, Anna yashyinguye umugabo we mu gikari

Abasirikare bamurokoye bagumye mu nzu yabo iminsi micye. Avuga ko bashoboraga kumutunga imbunda bamusaba ibyo umugabo we yari atunze.

Ati: "Ubwo bagendaga, nabonye ibiyobyabwenge na Viagara. Barabifataga kandi kenshi babaga basinze. Benshi muri bo bari abicanyi, abasahuzi, no gufata ku ngufu. Bacye cyane nibo bari OK".

Hafi y'inzu ya Anna, twahasanze indi nkuru ibabaje.

Umugore yafashwe ku ngufu aranicwa, nk'uko abaturanyi be babivuga, bemeza ko byakozwe n'umusirikare nyine wafashe ku ngufu Anna, mbere y'uko ajya ku rugo rwa Anna.

Uwo mugore yari mu myaka 40. Yavanywe mu rugo rwe afungirwa mu cyumba kiri hafi aho mu rundi rugo benerwo bari barahunze intambara itangiye.

Icyumba gitatse neza, cy'inkuta z'imirimbo n'igitanda gifite urubaho rwa zahabu ku mutwe, ubu ni ahantu hakorewe iyicarubozo. Umufariso n'ikiringiti byuzuye ibizinga by'amaraso.

Mu iguni, hari indorerwamo iriho amagambo yandikishije 'rouge baiser/'lipstick' - avuga ngo "Yishwe urubozo n'abantu batazwi, ahambwa n'abasirikare b'abarusiya."

Amagambo yandikishije 'rouge baiser/'lipstick' ku ndorerwamo ngo "Yaishwe urubozo n'abantu batazwi, ahambwa n'abasirikare b'abarusiya."
Insiguro y'isanamu, Ubwo butumwa bwanditswe ku ndorerwamo n'abasirikare b'abarusiya

Oksana, umuturanyi wa hano, yatubwiye ko ari ubutumwa bwasizwe n'abasirikare b'abarusiya basanze yapfuye bakamuhamba.

Ati: "Bambwiye ko yafashwe ku ngufu maze umuhogo we bakawukerera akava amaraso kugeza apfuye. Bavuze ko bahasanze amaraso menshi."

Uyu mugore yahambwe mu mva iri mu busitani bw'iyi nzu.

Umunsi umwe tuvuye hano, polisi yataburuye umubiri we ngo hakorwe iperereza. Basanze wambaye ubusa, kandi ufite igikomere kinini ku ijosi ryose.

Andrii Nebytov, umukuru wa polisi muri Kyiv, yatubwiye indi nkuru bariho gukoraho iperereza muri 50km mu burasirazuba bwa Kyiv.

Aho umuryango w'abantu batatu - 'couple' iri mu myaka 30 n'umwana wabo muto - babaga mu nzu iri ku mpera y'uwo muhana.

Nebytov ati: "Tariki 09 Werurwe, abasirikare benshi b'abarusiya binjiye muri iyo nzu. Umugabo yagerageje kurengera umugore we n'umwana. Bahise bamurasira ku rubaraza.

"Nyuma y'ibyo, abasirikare babiri bakuranywe kuri uwo mugore bamufata ku ngufu. Bakagenda nyuma bakagaruka. Bagarutse inshuro eshatu bamusambanya. Bamukangisha ko niyanga bagirira nabi umuhungu we. Mu kumurengera ntiyanze."

Ubwo abo basirikare bagendaga, batwitse iyi nzu ndetse barasa imbwa zo muri uru rugo.

Inzu y'uru rugo barayitwitse mu burasirazuba bwa Kyiv - imbwa zabo zishwe ziri imbere mu busitani ku ifoto
Insiguro y'isanamu, Inzu y'uru rugo barayitwitse

Uyu mugore yabashije guhungana n'umuhungu we. Nebytov avuga ko polisi yamugezeho kandi yafashe ubuhamya bwe.

Aba bapolisi bamaze igihe bakusanya ibimenyetso kuri uru rugo - ariko rwarashenywe bikomeye. Ibintu bicye nibyo byerekana ko hahoze ubuzima. Twabonye igare ry'uyu mwana mu bisigazwa, n'ibindi bikoresho bimwe.

Umugabo waho yahambwe mu busitani n'abaturanyi. Polisi ubu yataburuye umubiri we ngo usuzumwe. Barateganya kujyana iki kirego mu nkiko mpuzamahanga .

Umuvunyi wa Ukraine ushinzwe uburenganzira bwa muntu Lyudmyla Denisova avuga ko bari gufata inkuru nyinshi nk'izi.

Madamu Denisova ati: "Abagore n'abakobwa bagera kuri 25 b'imyaka hagati ya 14 na 24 bafashwe ku ngufu mu nzu imwe bari bahungiyemo i Bucha. Icyenda muri bo ubu baratwite.

"Abasirikare b'abarusiya bababwiye ko babasambanya kugeza ubwo batazongera kwifuza umugabo ukundi, kugira ngo batazabyara abana b'abanya-Ukraine."

Igikinisho cy'ifarashi imbere y'iriya nzu yatwitswe
Insiguro y'isanamu, Igikinisho cy'ifarashi imbere y'iriya nzu yatwitswe

Avuga ko bari kwakira telephone nyinshi zisaba ubufasha - kandi babona amakuru menshi ku mbuga nkoranyambaga nka Telegram.

Denisova ati: "Umugore w'imyaka 25 yaraduhamagaye atubwira uko murumuna we w'imyaka 16 yasambanyijwe ku ngufu ku muhanda imbere ye. Avuga ko bababwiraga ngo 'ibi bizaba ku ndaya yose y'umu-Nazi' ubwo barimo basambanya murumuna we."

Liudmyla Denisova umuvunyi ushinzwe uburenganzira bwa muntu wa Ukraine
Insiguro y'isanamu, Liudmyla Denisova

Twamubajije niba bishoboka kumenya neza ingano y'ibyaha byakozwe n'abasirikare b'abarusiya mu gihe bari barafashe ako gace.

Ati: "Ntibishoboka ubu kuko buri wese ashaka kutubwira ibyamubayeho. Benshi ubu bahamagara bashaka ubufasha bwo mu mutwe, kandi ibyo ntitwabyandika nk'ibyaha kereka nibabitanga nk'ubuhamya."

Avuga ko Ukraine ikeneye urukiko rwihariye rwashyirwaho na ONU rwo kuburanisha Vladimir Putin by'umwihariko ku byaha by'intambara harimo no gufata ku ngufu.

Anna watubwiye uko yafashwe ku ngufu ati: "Ndashaka kubaza Putin, kuki ibi birimo kuba? Simbyumva. Ntabwo turi mu myaka ya cyera cyane, kuki ataganira? Kuki ari gufata ahantu kandi akica?"