Ukraine: Umuhungu avuga uko umusirikare w'Uburusiya yabarashe akica se we akarokoka

Ahavuye isanamu, Ifoto y'umuryango
- Umwanditsi, Na Hugo Bachega
- Igikorwa, BBC News, Lviv, Ukraine
Ahagana saa tanu z'amanywa tariki 17 Werurwe (3), Yuriy Nechyporenko na se Ruslan, bari ku magare bajya ku nzu y'ubutegetsi ya Bucha aho inkunga yariho itangirwa.
Muri aka gace nta mashanyarazi, amazi na gas bikihagera ndetse iby'ibanze bindi ni bicyeya. Aka ni kamwe mu duce twafashwe bwa mbere n'Abarusiya ubwo barimo basatira umurwa mukuru Kyiv.
Yuriy na se bari bizeye guhabwa imiti n'ibiribwa, avuga ko umusirikare w'umurusiya yabahagaritse bageze ku muhanda witwa Turasivska St. bagahita bazamura amaboko yabo.
Uyu muhungu w'imyaka 14 avugana na BBC kuri telephone kandi ari kumwe na nyina yavuze ibyakurikiyeho.
Ati: "Twamubwiye ko nta ntwaro n'imwe dufite kandi nta kibazo duteje. Maze papa ahindukiye andeba nibwo yahise amurasa... yarashwe kabiri mu gituza aho umutima we uri. Aragwa."
Uyu muhungu avuga ko muri ako kanya, nawe uwo musirikare yahise amurasa isasu rigafata ku kiganza cy'imoso nawe akagwa. Ari hasi, avuga ko nabwo yarashwe isasu rigafata akaboko.
Ati: "Nari ndyamye nubitse inda, nta kintu nashobora kubona iruhande rwanjye." Avuga ko uyu musirikare yarashe nanone ashaka guhamya umutwe we, ariko ati: "amasasu yanyuze mu ngofero y'umupira."
Yuriy avuga ko uyu musirikare yongeye akarasa se amasasu noneho mu mutwe. Ariko Ruslan yari yamaze gupfa. Avuga ko yagumye aho mu bwoba bwinshi kandi arimo kuva amaraso ku kaboko.
Nyuma y'igihe gito ubwo uwo musirikare yari agiye inyuma y'igifaru, Yuriy avuga ko yahagurutse akiruka.

Ahavuye isanamu, Family picture
BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na Yuriy, gusa bije mugihe ibimenyetso bikomeje kwiyongera ku bwicanyi bushinjwa ingabo z'abarusiya ubwo zagenzuraga umujyi muto wa Bucha mu majyaruguru ya Kyiv.
Muri Bucha honyine, imibiri y'abagabo bishwe yabonetse ku mihanda, ifite ibikomere binini. Imwe yari yarashwe mu misaya, nk'aho bishwe bahotowe. Indi yari iboheye amaboko ku mugongo. Indi yarahonyowe n'ibifaru.
Imirambo (ibiziga mu Kirundi) myinshi yabonetse ku muhanda wa Yablonska St, kuri 2km uvuye ku muhanda Ruslan bivugwa ko yiciweho.
Uburusiya bukomeje guhakana ko ingabo zabwo ari zo zakoze ubu bwicanyi, abategetsi babwo bavuga ko ibivugwa ari "ikinyoma" kandi amashusho yerekanwa ari ayacuzwe.


Alla, nyina wa Yuriy, yabwiye BBC ko yagiye kureba umugabo we ubwo umuhungu we yagarukaga mu rugo akamubwira ibyababayeho. Yibwiraga ko Yuriy yaba abeshya, ko wenda Ruslan yakomeretse akaba ashobora kuvurwa.
Ati: "Umuhungu wanjye yaranyingize, ambwira ko nanjye bari bunyice."
Ubwo yagerageza kwerekeza kuri uriya muhanda, abaturanyi be baramuhagaritse. Ati: "Bambujije gukomeza, kuko abarusiya bariho bica umuntu wese ugeze aho barimo kugenzura."
Mu gitondo cyakurikiyeho, nyina yaje kumufasha. Bambaye ibishura byera, bagiye aho hantu Ruslan yarasiwe. Nyina yavugishije abasirikare b'abarusiya maze barabareka barakomeza. Babashije gutwara umurambo wa Ruslan, bawugeza mu rugo.
Ifoto y'umurambo we ufunitse igice cy'umubiri yafashwe na Alla yahawe BBC, isa n'ihamya ibyavuzwe na Yuriy. Yerekana ibikomere by'amasasu mu gituza hafi y'umutima.
Ruslan, umunyamategeko wari ufite imyaka 49 ubwo yicwaga, Alla avuga ko yakundaga gufasha abandi. Ati: "Ntabwo yashoboraga kwicara aho. Yabaga ari mu bukorerabushake afasha abantu."
Bamuhambye mu busitani bw'urugo rwabo.
Yuriy avuga ko umusirikare wishe se adashidikanya ko ari umurusiya, wari wambaye imyambaro y'icyatsi kibisi y'abasirikare b'Uburusiya. Ati: "Nabonye ku ikoti rye handitseho 'Uburusiya' mu kirusiya."
Yongeraho ati: "Ntabwo twari duteje ikibazo ku gisirikare, twari abasivile, twambaye furari z'umweru zibyerekana. Biteye umujinya."










