Germany: Ukuriye igisirikare kirwanira mu mazi yeguye kubera amagambo kuri Ukraine

Umukuru w'igisirikare cy'Ubudage kirwanira mu mazi yeguye ku mirimo ye kubera amagambo yateje impaka yavuze kuri Ukraine.

Kay-Achim Schönbach yavuze ko igitekerezo cyuko Uburusiya bushaka gutera Ukraine nta shingiro gifite. Yongeyeho ko icyo Perezida Vladimir Putin ashaka gusa ari uko yubahwa.

Ibihugu bimwe na bimwe, birimo Amerika n'Ubwongereza, byamaze koherereza Ukraine intwaro. Ariko Ubudage bwanze ubusabe bwa Ukraine bwo kuyiha intwaro.

Uburusiya bwahakanye ibivugwa byuko bushaka gutera Ukraine.

Ariko Perezida Putin yagize ibyo asaba ibihugu by'i Burayi n'Amerika, avuga ko ibyo asaba bihangayikishije umutekano w'Uburusiya, birimo nko kuba Ukraine igomba kubuzwa kujya mu muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare uhuza ibyo bihugu uzwi nka OTAN (NATO).

Anashaka ko OTAN ireka gukora imyitozo ya gisirikare ndetse ikareka kohereza intwaro mu Burayi bw'uburasirazuba, ibyo abona nk'inkeke itaziguye ku mutekano w'Uburusiya.

Hagati aho, Ubwongereza bwashinje Bwana Putin gucura umugambi wo gushaka gushyiraho umutegetsi wa Ukraine ubogamiye ku Burusiya.

Uwo ni Yevhen Murayev wahoze ari Depite muri Ukraine, ibyo uyu yavuze ko bitarimo gushyira mu gaciro kuko atemerewe no guhonyora ku butaka bw'Uburusiya. Uburusiya bwashinje Ubwongereza gukwirakwiza amakuru ayobya.

Ni iki nyirizina yavuze kuri Ukraine?

Ku wa gatandatu, Bwana Schönbach yavuze ko yeguye ku mirimo ye "aka kanya" mu rwego rwo "kurinda ko hagira ibindi byangirika".

Amagambo kuri Ukraine yayavugiye mu Buhinde ku wa gatanu mu kiganiro nyunguranabitekerezo, videwo yacyo nyuma yaje gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyo videwo, Bwana Schönbach yavuze ko Putin acyeneye gufatwa mu buryo bungana n'ibihugu by'i Burayi n'Amerika.

Yagize ati: "Biroroshye kumuha icyuhahiro acyeneye rwose - kandi binashoboka ko akwiriye".

Yongeyeho ko umwigimbakirwa wa Crimea, Uburusiya bwiyometseho mu 2014, "waragiye kandi nta na rimwe uzagaruka".

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Ukraine yavuze ko ayo magambo ya Bwana Schönbach "atakwihanganirwa na gato".

Umukuru wa OTAN yaburiye ko hari ibyago bya nyabyo byuko haduka intambara i Burayi, nyuma yuko Uburusiya bwohereje abasirikare bagereranywa ko bagera ku 100,000 ku mupaka wabwo na Ukraine.

Ubudage bwanze kohereza intwaro muri Ukraine, ahubwo bwemera kuyoherereza ibitaro byimukanwa. Amakuru avuga ko Ubudage bwaburijemo ibikorwa by'igihugu cya Estonia (Estonie) byo koherereza Ukraine intwaro zivuye mu Budage, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Amerika.

Minisitiri w'ingabo w'Ubudage Christine Lambrecht yabwiye ikinyamakuru Welt am Sonntag ko Ubudage bwamaze guha Ukraine ibyuma byo guhumekeramo birinda guhumeka umwuka uhumanya (bizwi nka 'respirators'), kandi ko abasirikare ba Ukraine bakomeretse cyane barimo kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare byo mu Budage.

Ukraine yamaganye igisubizo cy'Ubudage, ibushinja kubangamira ubumwe bw'ibihugu by'i Burayi n'Amerika mu kwanga kohereza intwaro muri Ukraine cyangwa mu kubuza inshuti zabwo kubikora.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yatangaje mu rukurikirane rw'ubutumwa bwo kuri Twitter ko aho Ubudage buhagaze hashishikariza Bwana Putin kugaba igitero.