Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Adele: Biravugwa ko nyuma y'imyaka itandatu ubu yerekanye ko agiye kugaruka mu muziki
Adele yongereye umurego mu guhwihwisa ko yaba agiye gusohora muzika nshya kuva mu 2015, ubwo yavugururaga urubuga rwe akanashyira amakuru mashya ku mbuga ze nkoranyambaga.
Amafoto ye kuri Twitter na Instagram yayahinduye mu mabara y'ubururu, mu gihe website ye yari ishaje yasubiwemo ndetse agasaba abafana be kuyiyandikishaho kugira ngo bajye babona amakuru.
Ni nyuma y'uko umubare 30 werekanywe ku nyubako nyinshi ahanyuranye ku isi muri weekend. Abafana bagahwihwisa ko uwo mubare ari izina rya Album ye ya kane - nyuma ya 19, 21 na 25, amazina y'izo yasohoye mbere.
Kugaragara kudasanzwe k'uwo mubare kwabonetse ku nyubako zikomeye nka Colosseum i Roma, Brandenburg Gate i Berlin, Tour Eiffel i Paris, Nemo Museum i Amsterdam na Empire State Building i New York.
Uwo mubare bivugwa kandi ko wabonetse mu Burusiya, Brazil, Mexico, Pologne, Ireland, Ubutaliyani, Canada, Malaysia, Korea y'Epfo no mu Bwongereza.
Nubwo nta wubishinzwe wemeje ko uwo mubare werekanywe ufite aho uhuriye na Adele, ariko wari wanditse mu buryo (font) uyu muhanzi w'icyamamare yagiye akoresha kuri album ze za mbere.
BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.
Mu 2019 ku nyandiko kuri Instagram, Adele yakomoje kuri album azasohora ishobora kwitwa 30, atebya yabwiye abafana ko "30 izaba ingoma na bass yo kubahagurutsa mwese."
Akoresheje uwo mubare kandi byaba bihuye n'uburyo mbere yagiye yita albums ze zabanje nyuma y'imyaka yabaga yaranze ubuzima bwe.
Mbere ariko yari yavuze ko ubu buryo bwo kwita albums ze azabuhagarika, avuga ko amaze gutuza mu buzima bw'urugo.
Ariko nyuma Adele yatandukanye n'uwari umugabo we Simon Konecki ubwo yari afite imyaka 30 (ubu afite 33), ndetse kuva ubwo ntiyakunze kuboneka muri rubanda.
Umwihariko ni rimwe gusa mu mwaka ushize ubwo yabonekaga mu kiganiro Saturday Night Live cya byendagusetsa muri Amerika.
Icyo gihe, yavuze ku mpuha zavugaga ko agiye gusohora muzika nshya. Gusa icyo gihe yavuze ko album ye itararangira.
'Urwego rwo hejuru cyane'
Fraser T Smith, wandikanye na Adele indirimbo yakunzwe na benshi ku isi Set Fire To The Rain, mu minsi ishize yabwiye BBC ko atazi niba album nshya ya Adele yararangiye.
Bwana Smith yagize ati: "Adele ni umuntu ugira ibanga cyane, kandi ndibaza ko ari byo byiza - gutera abantu ayo mashyushyu.
"Igitangaje kuri we ni uko udashobora kumenya icyerekezo kindi ahita afata. Gishobora kuba R&B, gishobora kuba rock cyangwa ballads.
"Ariko uko icyo cyaba ari cyo cyose, kizaba ari urwego rwo hejuru cyane."
BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.
Album iheruka ya Adele, yise 25, yatangajwe mu buryo budasanzwe kandi butari bwitezwe. Imwe mu ndirimbo zayo Hello, yarakunzwe cyane.
Iyi album yagurishijwe kopi zirenga miliyoni 3.5 mu Bwongeireza gusa, bituma iba iya 14 mu zagurishijwe cyane mu bihe byose mu Bwongereza.
Yaciye umuhigo mu kugurishwa muri Amerika inatwara igihembo cya Grammy nka album y'umwaka - mu buryo benshi bibuka yashatse kugiha Beyoncé.
Icyo gihe ari kurira yagize ati: "Ndumva ntakwemera iki gihembo. Umuhanzi w'ubuzima bwanjye ni Beyoncé. Kandi album ye, Lemonade, ni igitangaza."