Rwanda – Guma mu rugo: Kigali irateganya gupima Covid 15% by'abatuye buri kagari basanzwe aho batuye

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Jean Claude Mwambutsa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Imodoka ni mbarwa mu mihanda y'umujyi wa Kigali isanzwe irangwa n'umuvundo.
Imodoka nkeya zemerewe kugenda ni izitwara ibiribwa, iz'igipolisi, imbangukiragutabara (ambulances) cyangwa se iz'abantu ku giti cyabo bakeya bemerewe kuva mu rugo ku mpamvu zitandukanye.
Ibigo bitegerwamo imodoka rusange birafunze, kimwe n'inzu nini z'ubucuruzi, uretse izicuruza ibijyanye n'ibiribwa.
Inzu nyinshi zicuruza ibindi nk'ibikoresho by'ubwubatsi zafunzwe, nko mu gace ka Remera aho bita kwa Rwahama.
Nta bantu bagaragara mu mihanda uretse abahagaze ku marembo y'ingo zabo cyangwa se bakeya bari mu bikorwa byo gusukura imihanda.
Imodoka zihetse indangururamajwi zirazenguruka mu mihanda ya Kigali zihanangiriza umuntu wese wagerageza gusohoka mu rugo atabyemerewe.
Abapolisi ni benshi mu mihanda bahagarika buri modoka itambutse cyangwa se umunyamaguru wagerageje gusohoka.

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Kuri uyu munsi wa mbere wa guma mu rugo mu rwego rwo kugabanya abandura n'abicwa na Covid-19, leta yatangaje ko igiye gupima abantu ihereye aho batuye.
Aho nibura 15% by'abatuye buri kagari baza gufatwa ibipimo bya Covid-19 basanzwe aho batuye.
Umujyi wa Kigali n'uturere umunani twagaragayemo kwiyongera gukomeye kw'ubwandu bwa Covid-19, byashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo n'inama y'abaminisitiri yateranye ku wa gatatu.
Abatuye Kigali n'uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, bategetswe kuguma mu ngo zabo guhera none kugeza ku itariki ya 26 y'uku kwezi.
Minisitiri w'ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko iyi minsi 10 ya guma mu rugo iza gufasha gutahura abarwaye, abarembye bakajyanwa kwa muganga ndetse n'abanduye ntibakomeze gukwirakwiza ubwandu.

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Hatangajwe kandi ko imiryango isaga 200,000 igomba guhabwa ibiribwa kuko yari isanzwe itunzwe n'abantu babona ifunguro ari uko basohotse mu rugo.
Imibare itangazwa buri munsi na minisiteri y'ubuzima igaragaza ko mu gihugu hose habarurwa abarwayi bakabakaba ibihumbi 15, abarenga 90% bakaba barwariye mu ngo zabo.
Kugeza ku wa gatanu, abantu 626 ni bo bari bamaze gutangazwa ko bahitanywe n'iki cyorezo, barimo 10 bashya cyishe kuri uwo munsi. Kuri uwo munsi handuye abashya 927, mu gihe abamaze gukingirwa barenga 400,000.










