John F Kennedy: Igihe perezida wa Amerika yahuye n'intwari nyinshi z'ubwigenge bwa Africa

Ahavuye isanamu, JFK Presidential Library
Mu mabaruwa y'abanyamakuru bo muri Africa, Ade Daramy umwanditsi wo muri Sierra Leone yashakishije mu mafoto y'igihe cya Perezida John F Kennedy, wahaye umurongo imibanire ya Amerika na Africa.

Mbere y'uko Kennedy aba perezida mu 1961, igihugu cye nta kinini cyari cyarakoze mu kumenya impinduka zihuse ziri kuba muri Africa.
Igihe yicwaga mu 1963 ishusho yari yarahindutse cyane.
Mu gihe gito yamaze ku butegetsi, Kennedy yakiriye muri White House nibura buri mutegetsi w'igihugu cyigenga muri Africa - byari bimaze kurenga 15 icyo gihe - cyangwa ambasaderi wacyo.

Ahavuye isanamu, JFK Presidential Library

Umwaka umwe mbere y'uko aba perezida, ibihugu 17 bya Africa byari bimeze kubona ubwigenge, mu kumenya ko isi iri guhinduka, Kennedy yamenye ko imibanire mishya ikeneye kubakwa.
Iyo mibanire yari ishingiye ku gufasha no gufatanya n'ibyo bihugu bishya bya Africa.

Ahavuye isanamu, JFK Presidential Library

Ni politiki y'ububanyi n'amahanga Amerika yakomeje uhereye ubwo, kugeza Perezida Donald Trump ahinduye iyo mibanire n'ibihugu bya Africa.
Bivugwa ko Trump yakoresheje imvugo mbi avuga umugabane wa Africa, ariko n'uwo Kennedy yasimbuye, Dwight Eisenhower, yari afite uko abona nabi Africa.
Uyu yabwiye Perezida wa Togo, Sylvanus Olympio, ko impamvu Amerika ifite ambasaderi umwe kuri Togo na Cameroon ari uko adashaka ko abadipolomate be "baba mu mahema".

Ahavuye isanamu, JFK Presidential Library

Mu kwiyamamariza kuba perezida mu 1960, Kennedy yanenze kenshi ubutegetsi bwa Eisenhower "gusuzugura ibyifuzo by'abaturage ba Africa", avuga ko Amerika ikwiye gushyigikira Africa mu kurwanya ubukoloni, aho kuba ku ruhande rw'abakoloni.
Ageze ku butegetsi, Kennedy yatumiye abategetsi ba Africa i Washington.

Ahavuye isanamu, JFK Presidential Library

Aherekejwe na 'first lady' Jackie Kennedy, Bwana Kennedy yakiriye abo bategetsi - ndetse n'umwami w'abami Haile Selassie wa Ethiopia n'umwami Hassan IV wa Maroc - basuye Amerika.

Ahavuye isanamu, JFK Presidential Library

Bahawe kandi icyubahiro cya gisirikare, gusangira ku meza, gusura inzu z'imyidagaduro n'inzu ndangamurage za Amerika.

Ahavuye isanamu, JFK Presidential Library

Inzinduko z'aba bategetsi ba Africa zaravuzwe cyane mu binyamakuru muri Amerika na rubanda benshi bazishimagiza.
Kennedy yashoboraga gutembereza abashyitsi be ku mihanda itatse ibitambaro bibaha ikaze n'abaturage ku nzira babaramutsa, ikirere cyabyemera bagafungura imodoka.

Ahavuye isanamu, JFK Presidential Library

Birumvikana ko harimo ikintu cya politiki muri ibi byose. Abasoviyeti nabo bariho biyegereza ibihugu bya Africa byariho bitandukana n'abakoloni.
Ageze ku butegetsi, Kennedy yari azi neza agomba kunyarutsa mu kugira inshuti muri ibi bihugu biri kuzamuka muri Africa.

Ahavuye isanamu, JFK Presidential Library

Mu biro bye, Kennedy yabwiye amatsinda ya National Association of Colored Women ati: "Nizera ko... niba twemera impinduramatwara yacu, n'impinduramatwara ya Africa mu myaka iri imbere izaba igana kuri demokarasi n'ubwigenge, si kuri 'communism' kuko nabyo byaba bisa cyane n'ubundi bukoloni".
Hashize ukwezi ageze ku butegetsi, yasabye visi perezida Lyndon B Johnson kujya muri Senegal guhura na Perezida Léopold Sédar Senghor, yabonaga nk'umuntu ukomeye wamugeza ku bindi bihugu bivuga igifaransa.
Mu kwezi kwakurikiyeho, Kennedy yatangije icyo bise Peace Corps - yohereza urubyiruko rw'Abanyamerika ku isi - mu kwezi kwa munani 1961, yatumiye itsinda mbere ry'aba bakorerabushake bari bagiye kujya muri Ghana na Tanganyika.
Iyicwa ry'intwari y'ubwigenge ya Congo, Patrice Lumumba, bikekwa ko CIA yabigizemo uruhare, iminsi itatu mbere y'uko Kennedy ajya mu biro, ni ikintu cyibutsa ko intambara y'ubutita yari irimbanyije no kuri uyu mugabane.

Ahavuye isanamu, JFK Presidential Library

Ntawahamya neza ko Kennedy nawe yari muri iyo ntambara muri Africa. Gusa abategetsi baharaniye ubwigenge bw'ibihugu byabo ntibari ba 'nyamujya iyo bigiye', babonaga ko ubucuti na Amerika bufitiye inyungu impande zombi.
Urupfu rwe rutunguranye muri Africa rwarumvikanye cyane - cyane kuko uwamusimbuye, Johnson, batari bahuje amahitamo ngo akomeze ubwo bucuti.

Ahavuye isanamu, JFK Presidential Library

Imyaka 60 nyuma yabwo, ubu Perezida Joe Biden yavuze ko ashaka kuzahura imibanire na Africa.
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa kabiri, yavuze ko Amerika yiteguye kuba "umufatanyabikorwa wa Africa mu gufashanya, kubana neza no kubahana".
Ijambo rye ryibukije umuhate wa Kennedy - ubu Africa itegereje kubera niba imvugo ye ariyo ngiro.

Amafoto ya Robert Knudsen, Cecil Stoughton, Abbie Rowe, White House photographs, John F Kennedy Presidential Library and Museum, Boston










