Rwanda: Konsa no konka, uburenganzira ababyeyi n’abana bamwe batabona neza

Mu Rwanda haracyari abana b'impinja benshi batabona amahirwe yo konka bikwiriye bityo ubuzima bwabo bukajya mu kaga bugitangira nk'uko abahanga mu by'ubuzima babivuga.

Kuva mu 1991 ibihugu birenga 120 ku isi iminsi irindwi ya mbere y'ukwezi kwa munani ni icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro ko konsa.

Abahanga mu mirire n'ubuzima bavuga ko umwana ukivuka agomba konka amezi atandatu nta kindi kintu avagiwe, gusa itegeko ry'umurimo mu Rwanda ryemerera umubyeyi wibarutse ikiruhuko cy'amezi atatu.

Alexis Mucumbitsi inzobere mu by'imirire, ukuriye ishami ry'imirire muri gahunda ya leta yo gukurikirana imikurire y'abana bato (NECPD) avuga ko nta kindi kintu azi gishobora gusimbura ibitungamubiri n'ibirinda umubiri bibonekera icya rimwe mu mashereka.

Gusa ababyeyi batandukanye bakorera leta n'abakorera ibigo byigenga babwiye BBC ko iyo ikiruhuko cy'amezi atatu kirangiye abana batongera konka uko bikwiriye, ariko n'ababyeyi ntibakore uko bikwiye.

Mu rugaga rw'amasendika y'abakozi mu Rwanda bavuga ko bari kwiga uko byahinduka kugira ngo umwana abashe konka amezi atandatu.

Anne Dushime afite umwana w'uruhinja, aritegura kumusiga agasubira mu mirimo, yabwiye BBC ati:

"Iyo usize uruhinja mu rugo ukajya ku kazi uba uri guhamagara buri kanya ubaza uti 'umwana ameze ate?' Ni ukuvuga ngo ukora kuko ugomba kubaho, ariko mu by'ukuri umutima uba uri ku mwana."

Madamu Dushime avuga ko umwana w'uruhinja hagati y'amasaha abiri n'atatu aba akangutse ashaka konka, bityo nyuma y'amezi atatu ababyeyi batangira guha abana ibintu bidakwiriye, byo gusimbura amashereka.

Ati: "...ni uko abana bahita batangira kunywa amata atari na meza yo mu nganda, anahenze kuri benshi, cyangwa amata y'inka nayo aba ateye ibibazo umubiri w'umwana..."

Bwana Mucumbitsi avuga ko ibindi bifungurwa byahabwa umwana nabyo bishobora kugira intungamubiri, ariko bikanagira ingaruka mbi ku mubiri.

Ati: "Amashereka ni yo yonyine afite iyo suku, afite n'intungamubiri kandi atagira ingaruka ku mwana, ni cyo gituma tuvuga ngo ni ryo funguro ryiza ribaho umwana akeneye".

Ifunguro ry'amezi atatu gusa

Ishami rishinzwe ubuzima ku isi, OMS/WHO, rivuga ko konsa umwana neza igihe gikwiriye byakiza ubuzima bw'abana 820 000 buri mwaka, bikanatanga umusaruro w'inyongera wa miliyari $302.

Bwana Mucumbitsi avuga ko usibye gutuma umwana akura neza mu bwenge no ku mubiri, konsa binarinda umubyeyi wonkeje neza indwara zirimo cancer y'ibere, no kudasama imburagihe.

Gusa ababyeyi bajya ku mirimo bavuga ko ibyo byiza kuri bo n'abana babibona mu mezi atatu gusa nyuma yo kubyara, bakavuga ko ari ukubavutsa bombi uburenganzira ku buzima bwiza.

Bwana Mucumbitsi ariko avuga ko ubushakashatsi bwo mu 2015 bwerekanye ko mu Rwanda "abana bonka amezi atandatu batavangiwe ari 87%", akavuga ko abasigaye ari bo bafite ikibazo kuko ababyeyi bahagarika kubonsa neza bakajya gushaka ubuzima.

Usibye ingorane zo kutonsa, abagore basubiye mu kazi bavuga ko hari abakoresha batabaha amahirwe nko koherezwa mu butumwa bw'akazi kuko bafite abana bato.

Abana bose bazonka neza ryari?

Mu kugerageza kurengera abana, ababyeyi bamwe mu Rwanda bikama (gukama) amashereka yo gusigira abana mu gihe bagiye ku kazi. Bwana Mucumbitsi nawe avuga ko ari uburyo bushobora gufasha.

Madamu Dushime ati: "...Reka nkubwire, kubasha kwikama ukivanamo amashereka umwana ari bunywe umunsi wose uko akangutse ni ibintu bigoye. Ni ibyo baba bivugira, kwikama ntabwo ari umuti".

Dushime avuga ko bishobotse ikiruhuko cy'ababyeyi cyagirwa amezi atandatu, cyangwa se abakoresha bagashyiraho uburyo bwiza ku kazi bufasha umubyeyi kuzana umwana akamwonkereza ku kazi.

Ati: "Habaye hari nk'ahantu ku kazi umuntu ashyira umwana hamwe n'umurera maze ukajya winyabya ukonsa, byaba igisubizo kirambye".

Dativa Mukaruzima, ukuriye urwego rw'abagore mu rugaga rw'amasendika y'abakozi mu Rwanda (CESTRAR), avuga ko bari kwiga neza uko bakora ubuvugizi ibintu bigahinduka umwana akonka neza amezi atandatu.

Ati: "Turi kwiga niba umubyeyi agize ikiruhuko cy'amezi atandatu hari icyo byatwara ubukungu bw'igihugu, cyangwa abakoresha bagashyiraho icyumba umubyeyi akazana umwana akabona aho amwonkereza. Ibyo ni byo turiho twiga ngo turebe ko umwana yashobora konka ya mezi atandatu".

Bwana Mucumbitsi avuga ko bari gukangurira abakoresha kugira icyumba ababyeyi bafite abana bashobora konkerezamo ku kazi, ndetse avuga ko hari ibigo bimwe byabitangiye.

Gusa avuga ko hari abakoresha batarabyumva kuko bumva ari ikindi kiguzi kigiye kwiyongereye ku byo basanzwe bakora, ariko ngo abo ntibabara ibyo bahomba kuko umubyeyi wonsa akora adatuje.

Ati: "Ibyo biba bifite inyungu ku mukoresha, ku mukozi no ku mwana. Tuzakomeza kubumvisha ko bafite inyungu cyane mu kugira icyumba cyo konkerezamo kugira ngo umukozi yonse atuje".