Kobe Bryant: Kajugiro Sebalinda bahuye avuga ko ishusho ye abasekera ikimuri mu maso

Fidel Kajugiro Sebarinda (iburyo) na Kobe Bryant muri village olympique i Londres mu 2012

Ahavuye isanamu, FK Sebarinda

Insiguro y'isanamu, Fidel Kajugiro Sebarinda (iburyo) na Kobe Bryant muri village olympique i Londres mu 2012

Urupfu rwa Kobe Bryant ruracyababaje abamuzi n'abumvise uko yapfuye, Fidel Kajugiro Sebalinda wahoze ari umunyamakuru w'imikino mu Rwanda bahuye mu myaka umunani ishize. Avuga ko uko yamubonye n'uko yakiriye urupfu rwe.

Abantu barenga miliyoni bamaze gusinya inyandiko isaba ko ishusho ya Kobe ariyo yashyirwa ku kirango (logo) cya NBA kubera ibyo yakoze muri uyu mukino kugeza apfuye ku cyumweru.

Abahuye nawe bafite ibyo bamwibukiraho mu kibuga no hanze yacyo, Bwana Sebarinda ni umwe muri bo.

Ikirango gisanzwe cya NBA cyashushanyijwe na Alan Siegel kirimo ishusho y'undi mukinnyi ukomeye witwa Jerry West nawe wakiniye Los Angeles Lakers, ubu afite imyaka 81.

Mu gukomeza kwibuka Kobe bamwe bamaze gukora ibirango bye babona ko byasimbura iki gisanzwe kiranga NBA kirimo Jerry West.

Bwana Sebalinda wahuye na Kobe Bryant mu 2012 we avuga ko akimwibuka nk'uwo bahuye vuba aha, cyane cyane kubera kwicisha bugufi no kwakira abamusanze bose abasekera.

Bahuye gute?

Mu mikino olempike ya 2012 yabereye i Londres ikipe ya Basketball ya USA - yari yanatwaye umudari wa zahabu w'imikino nk'iyi ya 2008 i Beijing - n'ubu yari yakoze ku bihangange byayo byose.

Kevin Durant, LeBron James, Carmelo Anthony, Russell Westbrook, James Harden, Chris Paul, Kobe Bryant n'abandi bakomeye ntawari wasigaye, iyi kipe yatwaye n'uyu mudari idatsinzwe na rimwe.

Abakinnyi, abatoza, abaganga na bamwe mu bayobozi b'amakipe mu mikino olempike baba ahantu hamwe bita muri 'Village Olympique' gusa siko byari bimeze kuri ibi byamamare byo muri NBA.

Ikipe ya basketball ya Amerika ya 2012, ntabwo babanaga n'abandi muri village olympique

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Ikipe ya basketball ya Amerika ya 2012, ntabwo babanaga n'abandi muri village olympique, Kobe ni ubanza iburyo mu bicaye

Bwana Kajugiro avuga ko abakinnyi nk'aba ba NBA, aba Tennis bakomeye n'abandi nka Usain Bolt usanga bo ibihugu byabo byarabacumbikiye muri za hoteli.

Ati: "Usanga n'ubwo mu mikino nk'iyi haba hahuriye abakinnyi bakomeye ku isi ariko nka bariya b'ibyamamare hari n'abandi mu bari aho baba bafite indoto zo guhura nabo no kubabona".

"Rero bariya b'ikipe ya Basket ya Amerika bagize batya baza muri village ari nijoro, baza mu nzu yo kuriramo, kiba ari ikintu kinini cyane, nawe wibaze ahantu hicaye abantu nk'ibihumbi 10".

Bwana Sebalinda avuga ko atazi neza icyabagenzaga, ariko bashobora kuba bari baje nko kureba abandi bagenzi babo b'indi mikino ba Amerika baba muri 'village olympique'.

Ati: "Bakinjira muri restaurant ya village, hahise havuga induru abantu bababonye, byabaye nko kubonekerwa, abantu barasakabaka buri wese ashaka kubegera, buri wese ashaka ko bifotozanya".

Ibi byatumye abashinzwe umutekano babinginga ngo basohoke kuko byari biteje ikibazo batari kubasha kugenzura nk'uko abivuga. Nabo barabakundira bagenda basohoka buhoro buhoro.

Tambuka X ubutumwa
Uremeye ibiri kuri X?

Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na X. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha X amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.

Uragaba: Ibitangwa n'izindi mbuga bishobora kubamwo gutangaza

Impera ya X ubutumwa

We bahuye bate bakanifotoza?

Bwana Sebalinda avuga ko guhura na Kobe nabo byabaye nk'amahirwe.

Ati: "Ibyo birangiye njyewe n'umuganga w'ikipe y'u Rwanda n'umukinnyi Robert Kajuga twariho dutembera muri village tugirango habe igogora nyuma yo kurya maze tujye kuryama.

"Tugiye kubona tubona dukubitanye na Kobe Bryant ari kumwe n'abashinzwe umutekano we batatu.

"Sinzi icyo yahashakaga muri ayo mayira, twakubitanye nawe nta n'abantu rwose bari aho hafi".

Bwana Sebalinda avuga ko yatunguwe n'uburyo Kobe Bryant muri ako kanya yahise abereka urugwiro muri uko guhura gutunguranye kandi bwije.

Ati: "Nahise musaba ifoto arayinyemerera ndetse rwose ushinzwe umutekano we bwite niwe wadufotoye. Nyuma tunamusaba ko twifotozanya nawe twese nabyo arabitwemerera yishimye".

Kobe n'abakinnyi

Ahavuye isanamu, FK Sebalinda

Insiguro y'isanamu, Uhereye ibumoso; Robert Kajuga, F.K. Sebarinda, Kobe Bryant n'umuganga w'ikipe y'u Rwanda

Ikidasanzwe ni ikihe?

Ibyamamare byinshi byishimira kwifotozanya n'abantu babyeretse ko babikunda, cyane cyane ahakoraniye abantu benshi.

Bwana Sebalinda avuga ko aho bahuriye na Kobe Bryant, bwije kandi nta bantu bahari "no kumwegera byonyine byari biteye ubwoba, yari arinzwe n'abantu batatu ubona bafite icyo bashaka".

Arakomeza ati: "Ariko nahise mbona ko Kobe ari umuntu wicisha bugufi cyane, yadutanze kubona icyo dushaka no kukitwemerera.

"Umuntu wamamaye kuriya, ufite uburyo, ufite byose watekereza ko ari nka wa muntu utatinyuka no kwegera.

"Ariko noneho Kobe ni wamuntu ahubwo wahitaga agutanga kubona icyo umushakaho akakubwira ati 'ngwino nta kibazo'".

Mu mwanya muto cyane bamaranye, nta magambo menshi bavuganye ariko Sebarinda avuga ko Kobe yabasekeraga ubona abishimiye cyane, nyamara atanabazi.

Sebarinda avuga ko n'ubundi yabonaga Kobe nk'umuntu wahoraga yishimye aseka

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Sebarinda avuga ko n'ubundi yabonaga Kobe nk'umuntu wahoraga yishimye aseka

Sebalinda ati: "Urabibona no kuri iriya foto kuriya aseka, ariko n'ubundi ndumva nta n'aho ndamubona arakaye, yenda amasshusho barayatunganya ariko ubona buri gihe ari umuntu wahoraga aseka.

"Nanabubonye kandi bari gukina n'Ubufaransa muri iyi mikino, ni umuntu ugira fair play, wabonaga adashaka gukoza isoni bagenzi be nubwo icyo gihe France bayirushaga cyane.

"Ni umuntu nabonye ko aca bugufi cyane kurenza urwego ariho".

"Ishusho ye icyo gihe iracyari mu maso yanjye"

Kimwe n'abandi benshi, Sebarinda nawe yabanje kumva ko inkuru y'impanuka n'urupfu rwa Kobe ari ibihuha, ariko nyuma yo gusanga ari impamo biramubabaza cyane.

Abantu benshi ku isi bagiye bagaragaza akababaro batewe n'urupfu rwa Kobe Bryant,41, wasize umugore n'abana batatu b'abakobwa barimo umuto w'amezi arindwi.

Abenshi bafata Kobe Bryant nk'umukinnyi uri mu bakomeye mu mateka ya Basketball, bakanahera aho basaba NBA guhindura Logo yayo ikavamo Jerry West ikajyamo Kobe.

Ibumoso hari logo bamwe basaba ko yaba iya NBA igasimbura irimo Jerry West iburyo
Insiguro y'isanamu, Ibumoso hari logo bamwe basaba ko yaba iya NBA igasimbura irimo Jerry West iburyo

Jerry West, wahoze ari umuyobozi mukuru wa LA Lakers yatangaje ko gupfa kwa Kobe yabyakiriye nko kubura umuhungu we.

Ati: "Nzakunda Kobe igihe cyose kandi nzahora nishimira ibihe byiza twagiranye.

"Namubonye akura ari umwana w'imbaraga avamo umugabo yabaye we, yahinduye ubuzima bwa benshi. Yasize isi ari nziza".

Bwana Sebalinda we ati: "Ku bwanjye numvaga atari umuntu wapfa nkurikije ukuntu nabonye ateye, ukuntu aca bugufi, udafite icyo abuze kandi w'umutima mwiza.

"Nkanjye ishusho ye y'ukuntu yadusekeraga iracyari mu maso yanjye, biragoye kubyakira".