Kobe Bryant: Umugabo, umugore n’umwana wabo nabo bapfanye mu mpanuka

Ahavuye isanamu, Orange Coast Community College
Abantu icyenda nibo bari muri kajugujugu yahanutse ikagwamo icyamamare muri Basketball Kobe Bryant n'umukobwa we, harimo undi mugabo nawe wari kumwe n'umukobwa we n'umugore we.
Police ya California ntabwo iratangaza amazina y'abari mu ndege bose, gusa bamwe mu miryango y'abari bayirimo bamaze kwemeza urupfu rw'ababo.
John Altobelli umutoza wa Baseball w'ikipe ya Orange Coast College (OCC), umugore we Keri n'umwana wabo Alyssa nabo bari muri iyi ndege nk'uko byemejwe n'umuvandimwe wa Altobelli witwa Tony.
Angelica Suarez, perezida w'ikipe ya OCC yatangaje ko "umutoza Altobelli yari igihangange muri kaminuza yabo - umwarimu mwiza, umutoza n'inshuti. Ni igihombo gikomeye kuri kaminuza yacu".
Gianna, umukobwa wa Kobe, na Alyssa bakinanaga mu ikipe ya Mamba Academy - ishuri ryigisha basketball rya Kobe.
John Altobelli "kenshi" yagendaga mu ndege n'umukobwa we bagiye ku mikino nk'uko umutoza wungirije wa OCC Ron La Ruffa yabibwiye CNN.
Altobelli, w'imyaka 56, hamwe n'umugore we basize abana babiri, umuhungu n'umukobwa, nk'uko biri mu itangazo ryasohowe na OCC Pirate Athletics.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Undi waguye muri iyi mpanuka ni Christina Mauser, umutoza wungirije w'ikipe y'abakobwa mu ishuri ryigenga mu gace kitwa Orange.
Umugabo we Matt Mauser, yanditse kuri Facebook ati: "Njyewe n'abana turi mu gahinda, twabuze umugore wanjye mwiza n'umubyeyi w'abana mu mpanuka ya kajugujugu uyu munsi. Mwubahe ubuzima bwite bwacu. Murakoze kutwihanganisha kandi bisobanuye byinshi".
Ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko abandi bantu batatu bari muri iyi ndege ari Payton Chester undi mukobwa ukina Basketball hamwe na nyina Sarah Chester, ndetse n'umupilote wari utwaye iyi ndege Ara Zobayan.










