Amategeko mashya mw'itangazamakuru mu Rwanda arimo ayabuza gushushanya abayobizi uko wishakiye

Umukuru w'igihugu wa Amerika, Donald Trump, ari mu bategetsi bashushanywa cyane kw'isi mu buryo busekeje cyangwa busebeje

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umukuru w'igihugu wa Amerika, Donald Trump, ari mu bategetsi bashushanywa cyane kw'isi mu buryo busekeje cyangwa busebeje

Mu Rwanda abanyamakuru baravuga ko batishimiye amwe muri mategeko mashya ahana ibyaha yatangiye gukurikizwa nyuma yo gusohoka mu igazeti ya leta.

Bimwe mu byaha bigengwa n'ayo mategko harimo icyo gukoza isoni abayobozi b'icyo gihugu mu nkuru zishushanyije cyangwa se zanditse.

Umunyamakuru uhamwe n'icyo cyaha azahanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka 1 n'imyaka 2 n'ihazabu igeze kuri miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda.

Ingingo zikubiye mu gitabo gishya cy'amategeko ahana mu Rwanda zigomba gutangira hushyirwa mu bikorwa nk'uko zasohotse mu igazeti ya leta mu mpera z'icyumweru gishize.

Mu mategeko mashya hari ingingo zimwe na zimwe zerekeranye n'isebanya zavanywemo, ku birebana n'itangazamakuru zegurirwa urwego rushinzwe kwigenzura hagati y'abanyamakuru rukaba arirwo rukiranura ibyo bibazo.

N'ubwo ibyo byishimirwa n'ishyirahamwe ry'abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, ariko umunyamabanga mukuru w'iri shyirahamwe Gonzaga Muganwa avuga ko uru rwego rugitewe impungenge na zimwe mu ngingo zigaragara muri iki gitabo gishya.

Gusebya Prezida Kagame mu kumushushanya bizahanishwa igifungo cy'imyaka itanu cyangwa irindwi, n'ihazabu y'amafaranga miriyo 5 cyangwa 7 y'amanyarwanda

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Gusebya Prezida Kagame mu kumushushanya bizahanishwa igifungo cy'imyaka itanu cyangwa irindwi, n'ihazabu y'amafaranga miriyo 5 cyangwa 7 y'amanyarwanda

Gushushanya cyangwa kwandika ibigaragara ko bikoza isoni abayobozi bizafatwa nk'icyaha gihanishwa igifungo kigera ku myaka 2 n'ihazabu y'amafaranga arenga miliyoni y'amanyarwanda.

Bamwe mu banyamakuru bigenga bavuganye na BBC basanga akazi kabo kagiye guhura n'ibibazo.

Mu ngingo zindi zikakaye harimo itegeko rihana ryihanukiriye uzasebya umukuru w'igihugu, ivuga ko uzahamwa n'icyo cyaha azahanishwa igifungo kiva ku myaka 5 kugeza ku myaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri milioni 5 kugeza kuri milioni 7.

Iri naryo ishyirahamwe ry'abanyamakuru mu Rwanda ryari ryaratakambye ko ryavanwa mu mategeko.

U Rwanda rushyirwa mu myanya ya nyuma n'ibyegeranyo bitandukanye mu kubahiriza ubwisanzure bw'itangazamakuru ,ibyegeranyo ariko binyomozwa na Leta.