Waba uzi aho amafaranga twifashisha mu buzima bwa buri munsi akorerwa?

Uruganda rukora amadolari ya Amerika

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Itegeko rya Amerika ribwiriza kwikorera amafaranga icyo gihugu gikoresha, ariko ibihugu byinshi amafaranga yabyo akorerwa hanze

Mu cyumweru gishize, leta ya Liberia yatangaje ko yatakaje miliyoni 104 z'amadolari y'Amerika.

Ayo madolari ntiyabuze kubera ko wenda yashowe nabi mu mushinga runaka cyangwa kubera ko habayeho uburiganya mu ibaruramari.

Ahubwo uwo murundo w'inoti wagize utya urabura!

Izo noti zari zatumijwe na banki nkuru ya Liberia, mu mashini zikora amafaranga zo mu mahanga, nuko aza kuburirwa irengero nyuma yo kwinjizwa mu gihugu cya Liberia anyujijwe ku cyambu cy'ingenzi cy'iki gihugu no ku kibuga cy'indege.

Ibihugu bimwe na bimwe nk'Ubuhinde, ni byo byikorera amafaranga bikoresha

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ibihugu bimwe na bimwe nk'Ubuhinde, ni byo byikorera amafaranga bikoresha

Byatumye habaho kwibaza niba dukwiye kwita cyane ku hantu amafaranga twifashisha akorerwa.

Ibihugu bimwe na bimwe nk'Ubuhinde, ni byo byikorera amafaranga bikoresha, bikayakorera iwabo.

Ndetse amategeko ategeka na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika gukora amadolari zikoresha, agakorerwa muri Amerika.

Ariko kuri byinshi mu bihugu, mu by'ukuri ni ibintu bisanzwe ko amwe mu mafaranga bikoresha akorerwa mu mahanga.