Rihanna yagizwe ambasaderi n'igihugu avukamo cya Barbados

Umuririmbyi Rihanna yavuze ko adashobora "kwishima birenze" uko ameze ubu nyuma yo kongera kugirwa uhagarariye leta ya Barbados.

Ku wa kane ni bwo Rihanna - ubusanzwe izina rye ryose uko ryakabaye rikaba ari Robyn Rihanna Fenty - yagizwe "Ambasaderi udasanzwe" n'iki gihugu cye cy'amavuko.

Mu kazi ke gashya, ashinzwe kumenyekanisha uburezi, ubukerarugendo n'ishoramari.

Mia Amor Mottley, minisitiri w'intebe wa Barbados, yavuze ko yishimiye kugena Rihanna kuri uwo mwanya.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ibiro bye, Madamu Mottley yagize ati:

"Rihanna akunda iki gihugu cyane kandi ibi byigaragariza mu bikorwa bye byo gufasha abantu, cyane cyane mu buzima no mu burezi. Kandi gukunda igihugu kwe kugaragarira no mu buryo azirikana iki gihugu n'uburyo akunda iki kirwa nk'iwabo."

Mu kwemera aka kazi gashya, Rihanna - leta ya Barbados imwita Ambasaderi Fenty bijyanye n'aka kazi - yasohoye itangazo aho agira ati:

"Buri muturage wa Barbados agomba kugira uruhare muri iki gikorwa, kandi niteguye ndetse mfite amashushyu yo gutangira izi nshingano nshya."

"Sijye uzabona ntangiye gukorana na minisitiri w'intebe Mottley n'itsinda ry'abo bakorana ngo duhe isura nshya Barbados."

Rihanna yavukiye i Saint Michael muri Barbados, akurira mu murwa mukuru Bridgetown w'iki gihugu.

Ni ho yabaye kugeza ageze mu kigero cy'imyaka 10, ubwo Umunyamerika utunganya umuziki yatahuraga impano ye mu muziki.

Mu mwaka ushize wa 2017, umuhanda wo mu gace yabagamo waramwitiriwe, witwa Rihanna Drive.