Perezida Trump w'Amerika yavuze ko "nta byo azahara" mu bushyamirane na Turukiya

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yavuze ko Amerika itazava ku izima mu bushyamirane bukomeje hagati yayo na Turukiya bushingiye ku mupasiteri w'Umunyamerika ufungiye muri Turukiya.

Bwana Trump yagize ati:

"Ntekereza ko bibabaje cyane ibyo Turukiya irimo gukora. Ntekereza ko iri gukora ikosa rikomeye cyane. Nta byo guhara bizabaho."

Yavuze ko yatekerezaga ko Turukiya yari kurekura pasiteri Andrew Brunson nyuma yaho Amerika itumye Isiraheli ifungura umuturage wa Turukiya wari uhafungiye.

Bwana Brunson ahakana ibirego byo gucura umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya.

Bwana Trump yashyizeho imisoro ku bicuruzwa biva muri Turukiya birimo ibikoze mu byuma no muri aluminium kubera ko Perezida Erdogan wa Turukiya yanze kurekura Bwana Brunson.

Perezida Trump yamaganiye kure impungenge zuko umwuka mubi hagati y'ibi bihugu byombi bihuriye mu muryango w'ubwirinzi wa NATO uhuriwemo n'ibihugu by'Uburayi n'Amerika, bushobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw'Uburayi.

Turukiya isaba Amerika kuyishyikiriza Fethullah Gulen, umuyobozi mu idini ya isilamu uba mu buhungiro muri Amerika, Turukiya ishinja kuba inyuma y'umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Erdogan wapfubye mu mwaka wa 2016. Ariko Amerika yarabyanze.