Koreya ya Ruguru yamaganye ibihano yafatiwe n'Amerika

Koreya ya Ruguru yongeye kwamagana Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku kuba zitarayikuriraho ibihano bijyanye na gahunda yayo y'ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko iki gihugu kimaze gukora ibintu bitandukanye ivuga ko bigaragaza umutima mwiza.

Iyi minisiteri yongeyeho ko Amerika yo ariko ikomeje "gukurikiza ibintu byo mu mpitagihe" bishyira mu kaga intambwe yose Koreya ya Ruguru yatera mu guhagarika ikoresha ry'ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Mu byo iyi minisiteri ivuga ko bigaragaza umutima mwiza, harimo guhagarika amagerageza y'ibisasu bya misile, gusubiza Amerika ibisigazwa by'imirambo y'abasirikare bayo baguye mu ntambara ya Koreya yabaye kuva mu 1950 kugera mu 1953 ndetse no gusenya ahantu hacurirwaga ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Koreya ya Ruguru ivuga ko Amerika ikomeje gutsimbarara ku bintu byo "mu mpitagihe" ubundi butegetsi bw'Amerika bwabanje bwose "bwagerageje bukananirwa."

Koreya ya Ruguru ishinja kandi abategetsi b'Amerika "kubangamira ubushake bwa Perezida Trump bamushinja ibintu bidafite ishingiro bagamije gukomeza gukaza ibihano n'igitutu by'amahanga" kuri Koreya ya Ruguru.

Koreya ya Ruguru isanzwe yarafatiwe ibihano bitandukanye n'ibihugu by'amahanga birimo n'Amerika kubera gahunda yayo y'ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri ndetse no kubera amagerageza y'ibisasu bya misile.

Amerika ishaka ko Koreya ya Ruguru ihagarika burunda gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri mbere yuko ikurirwaho ibihano.

Mu kwezi kwa gatandatu, ba Perezida Donald Trump w'Amerika na Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru bahuriye mu gihugu cya Singapuru, bemeranya ko iki gihugu cy'umwigimbakirwa cya Koreya ya Ruguru gihagarika gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Ariko uburyo ibi bizakorwamo biracyari urujijo - Koreya ya Ruguru ntiyigeze itangaza ko izahagarika burundu icura ry'ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Mu cyumweru gishize, icyegeranyo cyakozwe n'impuguke zidafite uruhande zibogamiyeho kigakorwa ku busabe bw'umuryango w'abibumbye ariko kikajya ahagaragara imburagihe, cyatangaje ko Koreya ya Ruguru itigeze ihagarika gahunda y'ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Ibi byatumye Amerika yihutira gusaba ibihugu by'amahanga gukomeza gukurikiza ibihano byafatiwe Koreya ya Ruguru.