ONU iravuga ko umutekano wagarutse muri Darfur

Umukuru w'ibikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro ku isi, Jean-Pierre Lacroix, yavuze ko muri Darfur muri rusange umutekano wagarutse.

Akarere ka Darfur kamaze igihe kirekire kazwi cyane kubera intambara.

Muri 2003, intambara hagati y'inyeshyamba n'ingabo za leta ya Sudani yahitanye abaturage b'abasivile babarirwa mu bihumbi amagana.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwanasohoreye kandi inyandiko zisaba guta muri yombi umukuru wa Sudani, Omar al-Bashir, rushinja ibyaha bya jenoside muri Darfur.

Ariko rero muri kino cyumweru umukuru w'ibikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro ku isi, Jean-Pierre Lacroix, yavuze ko muri ako karere ibintu byahindutse cyane mu buryo bwiza.

Umuryango w'abibumbye n'umuryango w'ubumwe bwa Afurika birashaka ko ingabo zo mu mutwe bihuriyeho zongera kugabanywa.

Bwana Lacroix yabwiye BBC ko ariko ONU itagiye kuva burundu muri Darfur. Umva uko abisobanura hano hasi: