Sudani yishimiye kuvanirwaho ibihano

Ministri w'ububanyi n'amahanga wa Sudani, Ibrahim Ghandour, yatangaje ko yishimiye icyemezo cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyo kuvaniraho igihugu cye ibihano byinshi zari zaragifatiye.

Yavuze ko iki cyemezo kizagira ingaruka nziza ku buzima bw'abanyasudani babayeho mu bukene.

Bwana Ghandour yabwiye BBC ko yiteze ko ibiciro by'ibicuruzwa bimwe by'ibanze bizagabanuka ibihano byo mu rwego rw'ubukungu bimaze imyaka 20 byarafatiwe Sudani bivanyweho ku mugaragaro mu cyumweru gitaha.

Yiyemereye ko kubera ibihano, ibicuruzwa bimwe Sudani ijyana mu mahanga byanyujijwe mu bindi bihugu hakoreshejwe abantu leta yishyura.

Ministri w'ububanyi n'amahanga wa Sudani kandi yongeyeho ko afite ikizere ko Sudani yagombye kuvanwa ku rutonde rwa Amerika rw'ibihugu bishyigikiye iterabwoba ku isi.