HCR ngo ntacyo yafasha impunzi zavuye mu nkambi ya Kiziba

Impunzi z'Abanyekongo zerekeza ku biro bya HCR i Kibuye
Insiguro y'isanamu, Mu masaha ya mu gitondo, umurongo w'impunzi nshya wagaragaye mu mihanda yo mu mujyi wa Kibuye

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, HCR, ryamaze kubwira impunzi zikambitse ku cyicaro cyaryo mu mujyi wa Kibuye ko ntacyo ryiteguye gukora ku byo zisaba.

Bwana Mark Roeder ukuriye iri shami yabwiye impunzi zikomeje kwiyongera ko yiteguye kuzifasha urugendo mu gihe zaba zemeye gusubira mu nkambi ya Kiziba.

Uyu muyobozi yavuze ko ikibazo gishyizwe mu maboko ya leta y'u Rwanda ku mpunzi zose zitemera gusubira mu nkambi kandi ko zigomba kwirengera ibiza gukurikira.

Ubwoba...

Icyuka cy'ubwoba cyagaragaraga mu mpunzi nyuma y'aho abapolisi benshi bazengurukiye inkambi kandi bigaragara ko bambaye bidasanzwe.

Mu masaha ya mu gitondo, umurongo w'impunzi nshya wagaragaye mu mihanda yo mu mujyi wa Kibuye.

Berekezaga mu gisa n'inkambi cyavutse ku marembo y'ibiro bihagarariye iri shami rishinzwe impunzi, ariko bakirijwe inkuru mbi ko HCR ititeguye kugira icyo ikora ku byifuzo bayihaye byo kubafasha kuva mu Rwanda.

Impunzi ziri ahasa n'inkambi yavutse ku marembo y'ibiro bya HCR i Kibuye
Insiguro y'isanamu, Impunzi ziri ahasa n'inkambi yavutse ku marembo y'ibiro bya HCR i Kibuye

Uyu ni umwanzuro wafatiwe mu nama y'igitaraganya yabaye mu ijoro ryakeye ihuje abahagarariye impunzi n'abakozi b'ishami rya Loni rizireberera.

Nyuma yo gutangarizwa uyu mwanzuro, impunzi zawamaganiye kure zivuga ko zigiye kuguma aha mu gihe cyose zitabonye igisubizo kizinyuze.