Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Imyigaragambyo ku biro bihagarariye u Rwanda
Abantu babarirwa mu bihumbi bazindutse bigaragambya imbere y'ibiro bihagarariye u Rwanda muri Isiraheli mu mujyi wa Herzeliya bamagana amategeko akarishye ku bimukira.
Bamwe bari bafite ibyapa byanditseho amaga,bo agira ati: "Ndirukanwa ngo njye gupfa kuko ndi umwirabura", basa nk'abavuga ko abimukira b'abanya Afurika badahabwa iakze kimwe n'abaturuka mu Burayi kubera ibara ry'uruhu.
Imyigaragambyo yateguwe n'abagize ihuriro ry'abantu bishyize hamwe bakoresheje imbuga nkoranyambaga, bahuriye imbere y'ibiro bihagararaiye u Rwanda mu mujyi 20 iri hirya no hino ku isi.
Mu nyandiko iryo huriro ryasohoye, rivuga ko risaba umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame, usanzwe ari nawe uyoboye Umuryango w'Ubumwe bw'ibihugu bya Afurika, AU, kwamagana uwo mugambi wa minisitiri w'intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, wo kwirukana abimukira 38.000 bakomoka cyane muri Eritereya no muri Sudani y'Amajyepfo.
Ariko yaba u Rwanda cyangwa Isiraheli, byombi bihakana ko abo bantu bazoherezwa mu Rwanda.
Mu ntangiriro z'umwaka, guverinoma ya Isiraheli yahaye impuruza abimukira b'abanya Afurika babarirwa mu bihumbi byinshi kuva mu gihugu cyangwa bagafungwa.
Isiraheli yavuze ko buri mwimukira azahabwa amadolari ya Amerika 3.500 (ni nka miliyoni zirenga 2.980.000 mu mafaranga y'u Rwanda) kugira ngo bave mu gihugu mu minsi 90, kandi ko bazahabwa amahitamo yo kujya mu gihugu cyabo cyangwa ikindi.
Ariko yongeraho ko nibatagenda, abategetsi ba Isiraheli bazatangira kubafunga kuva mu kwezi kwa Kane.
Indi myigaragambyo yamagana icyo cyemezo yanabereye ku biro bihagararaiye u Rwanda mu Bwongereza biri mu mujyi wa Londres.