Imyigaragambyo ku biro bihagarariye u Rwanda

Abigaragambya barasaba perezida w'u Rwanda Kagamekwamagana icyemezo cya Isiraheli cyo kwiruka abimukira

Ahavuye isanamu, Hotline for Refugees and Migrants

Insiguro y'isanamu, Abigaragambya barasaba perezida w'u Rwanda Kagamekwamagana icyemezo cya Isiraheli cyo kwiruka abimukira

Abantu babarirwa mu bihumbi bazindutse bigaragambya imbere y'ibiro bihagarariye u Rwanda muri Isiraheli mu mujyi wa Herzeliya bamagana amategeko akarishye ku bimukira.

Bamwe bari bafite ibyapa byanditseho amaga,bo agira ati: "Ndirukanwa ngo njye gupfa kuko ndi umwirabura", basa nk'abavuga ko abimukira b'abanya Afurika badahabwa iakze kimwe n'abaturuka mu Burayi kubera ibara ry'uruhu.

Leta y'u Rwanda ihakana ko nta masezerano y'ibanga ifitanye na Isiraheli yo kohereza abimukira mu Rwanda
Insiguro y'isanamu, Leta y'u Rwanda ihakana ko nta masezerano y'ibanga ifitanye na Isiraheli yo kohereza abimukira mu Rwanda

Imyigaragambyo yateguwe n'abagize ihuriro ry'abantu bishyize hamwe bakoresheje imbuga nkoranyambaga, bahuriye imbere y'ibiro bihagararaiye u Rwanda mu mujyi 20 iri hirya no hino ku isi.

Mu nyandiko iryo huriro ryasohoye, rivuga ko risaba umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame, usanzwe ari nawe uyoboye Umuryango w'Ubumwe bw'ibihugu bya Afurika, AU, kwamagana uwo mugambi wa minisitiri w'intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, wo kwirukana abimukira 38.000 bakomoka cyane muri Eritereya no muri Sudani y'Amajyepfo.

Ariko yaba u Rwanda cyangwa Isiraheli, byombi bihakana ko abo bantu bazoherezwa mu Rwanda.

Abigaragambya bari bafite ibyapa byamagana amategeko ashingiye ku ibara ry'uruhu

Ahavuye isanamu, Hotline for Refugees and Migrants

Insiguro y'isanamu, Abigaragambya bari bafite ibyapa byamagana amategeko ashingiye ku ibara ry'uruhu

Mu ntangiriro z'umwaka, guverinoma ya Isiraheli yahaye impuruza abimukira b'abanya Afurika babarirwa mu bihumbi byinshi kuva mu gihugu cyangwa bagafungwa.

Isiraheli yavuze ko buri mwimukira azahabwa amadolari ya Amerika 3.500 (ni nka miliyoni zirenga 2.980.000 mu mafaranga y'u Rwanda) kugira ngo bave mu gihugu mu minsi 90, kandi ko bazahabwa amahitamo yo kujya mu gihugu cyabo cyangwa ikindi.

Ariko yongeraho ko nibatagenda, abategetsi ba Isiraheli bazatangira kubafunga kuva mu kwezi kwa Kane.

Imyigaragambyo yanabereye mu mujyi wa Geneva mu Busuwisi

Ahavuye isanamu, MARTIAL TREZZINI

Insiguro y'isanamu, Imyigaragambyo yanabereye mu mujyi wa Geneva mu Busuwisi

Indi myigaragambyo yamagana icyo cyemezo yanabereye ku biro bihagararaiye u Rwanda mu Bwongereza biri mu mujyi wa Londres.