IMF iravuga ko ubukungu bw'isi bugiye kwiyongera

Ikigega mpuzamahanga cy'imali, IMF, cyazamuye imibare y'ukuntu giteganya ko ubukungu bw'isi buziyongera.

Ubu noneho kirateganya ko ubwo bukungu buzazamuka bukagera hafi kuri kuri kane ku ijana muri uyu mwaka n'umwaka utaha.

IMF ivuga ko muri rusange ubukungu bwitwaye neza ariko ku bw'umwihariko imigabane ya Aziya n'Uburayi yitwaye neza kurusha uko byari byitezwe.

Iki kigega kandi kivuga ko ikintu cy'ingenzi kizatuma ubukungu bwa Amerika bwiyongera ari ukwiyongera kw'ishoramari kuzaterwa n'igabanuka ry'imisoro yishyurwa n'ibigo by'ubucuruzi.