IMF iravuga ko ubukungu bw'isi bugiye kwiyongera

Ubukungu bw'isi bugiye kwiyongera

Ahavuye isanamu, Getty Images

Ikigega mpuzamahanga cy'imali, IMF, cyazamuye imibare y'ukuntu giteganya ko ubukungu bw'isi buziyongera.

Ubu noneho kirateganya ko ubwo bukungu buzazamuka bukagera hafi kuri kuri kane ku ijana muri uyu mwaka n'umwaka utaha.

IMF ivuga ko muri rusange ubukungu bwitwaye neza ariko ku bw'umwihariko imigabane ya Aziya n'Uburayi yitwaye neza kurusha uko byari byitezwe.

Itegeko rya Perezida Trump ku misoro byitezwe ko rizatuma ubukungu bwa Amerika bwiyongera.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Itegeko rya Perezida Trump ku misoro byitezwe ko rizatuma ubukungu bwa Amerika bwiyongera.

Iki kigega kandi kivuga ko ikintu cy'ingenzi kizatuma ubukungu bwa Amerika bwiyongera ari ukwiyongera kw'ishoramari kuzaterwa n'igabanuka ry'imisoro yishyurwa n'ibigo by'ubucuruzi.