Trump 'yatengushywe' n'Ubushinwa nyuma y'uko Koreya y'Amajyaruguru igeragereje igisasu

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko "atengushywe" n'Ubushiniwa kubera kudakora ibikenewe ngo buhagarike Koreya y'Amajyepfo muri gahunda yayo y'ibisasu kirimbuzi.

Donald Trump yanyuze ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Twitter, avuga ko atazemera ko Ubushinwa 'bwicara gusa ntacyo bukora'.

Amagambo ya Trump ayavuze nyuma y'uko Pyongyang yongeye kugerageza igisasu ndengamigabane cya ICBM mu kwezi gushize.

Byaje gusesengurwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zose zishobora kuraswaho na Koreya y'Amajyaruguru.

Ku wa Gatandatu, ibimodoka bibiri bya rutura birekura ibisasu bya bombe byakozweho imyitozo mu mwigimbakirwa wa Koreya biri kumwe n'indege za Koreya y'Amajyepfo n'Ubuyapani.

Perezida Trump na mugenzi we w'Ubushinwa Xi Jinping baganiriye ku kibazo cya Koreya y'Amajyaruguru muri uyu mwaka, nyuma y'uko abategetsi babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavugiye ko mu byo baganiriye harimo n'uburyo bwo gusuzuma uko bashyira Pyongyang ku murongo.

Ariko kuva icyo gihe, Koreya y'Amajyaruguru imaze gusuzuma ibindi bisasu bibiri.