Umugore uri gushaka uko arinda cancer y’ibere abashobora kuyirwara

Ahavuye isanamu, University of Singapore
"Ndi umugore uri muri siyansi ukora siyansi yo gufasha abagore" - Dr Jingmei Li umushakashatsi muri Genome Institute muri Singapore, ari kwiga ku turemangingofatizo duhererekanywa ku babyeyi n'abana agamije kurinda abafite ibyago byo gufatwa na cancer y'ibere.
Cancer y'ibere ni imwe mu ziri kwibasira abantu ku isi, cyane cyane ab'igitsina gore nubwo n'abagabo ishobora kubafata.
Dr Li, yahawe ibihembo kubera ubushakashatsi yagiye akora, avuga ko abantu benshi batungurwa no guhura nawe.
Ati:"Buri gihe abantu bibaza ko abahanga muri siyansi ari abantu bashaje. Nkanjye, akenshi bamwe banyibeshyaho kuko ndi umugore ukiri muto".
"Birambabaza kuba ibyo abagore bakora bishobora kwirengagizwa kubera uko bambaye cyangwa kuba bagaragara nk'abakiri bato".
Dr Li ari gukora ubushakashatsi bwisumbuyeho kuri DNA.
Kugeza ubu, ubushakashatsi butandukanye bumaze kugaragaza uturemangingofatizo duhererekanywa 313 babona dufite aho duhuriye na cancer y'ibere.
Akiri umushakashatsi muri Sweden, Dr Li yari mu batangije ubu bushakashatsi bwagaragaje bene turiya turemangingofatizo twa mbere 77.
Ubu, Dr li yasubiye iwabo muri Singapore gufatanya n'abashakashatsi bo muri Malaysia kureba uko turiya turemangingofatizo 313 duhererekanywa turi mu baturage ba Aziya.
Yizeye ko ibi bizabageza ku kubona kare no kuvura cancer y'ibere itaribasira mubiri w'ubuntu, ibi bikaba byarokora abantu benshi.
Cancer y'ibere kenshi iboneka ku bantu iyo igeze ku rugero ruri hejuru.

Ahavuye isanamu, University of Singapore
Ibitaro bitandukanye ku isi bibasha gusuzuma gusa uturemangingo tw'iyi cancer. Ukwiremarema kwatwo n'uko duhererekanywa mu miryango nibyo Dr Li ari gukoraho ubushakashatsi.
Ati: "Intego yanjye ni ugushaka uko iyi ndwara nyibonera igisubizo itaraba indwara mu mubiri".
Gusuzuma uturemangingofatizo duhererekanywa dushobora guteza indwara ubu biragenda bikorwa mu bitaro bitandukanye ku isi.
Abantu baragenda bamenya ibyago bafite byo gufatwa n'indwara izi na ziriya mu gihe kizaza.
Gusa, iyo badasuzumwe n'ababizi neza ibisubizo bishobora kuba bituzuye cyangwa ntibisobanuke neza.
Dr Li avuga ko yahuye n'abarwayi bari bazi ko bafite ibibazo mu turemangingofatizo bishobora kuzabaviramo cancer y'ibere ariko basuzumwe neza basanga nta kibazo bafite.
Avuga ko abantu benshi iyo bisuzumishije bakabona ibyago bafite byo kurwara kandi ntacyo babikoraho bibatera agahinda no kwiheba.
Gusa, abandi ngo bibabera byiza kumenya ibyago byo kurwara iyi cancer bafite bigatuma bagira uko bateganya ahazaza habo.
Kuki ibi bifite agaciro?
Uyu muganga avuga ko mu bihugu bimwe na bimwe hari imico iba imbogamizi yo kwisuzumisha no kwivuza.
Nko mu bihugu bya Aziya y'iburasirazuba avuga ko abantu badakunda kwivuza uretse gusa iyo hari impamvu ikomeye.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ati: "Mu mico imwe n'imwe hari abatekereza ko ibyorezo na cancer ari ubushake bw'Imana, bityo ntibabashe kuvurwa kugeza izo ndwara zibazahaje".
Dr Li agira inama abantu kurenga imico nk'iyi bakitabira kwisuzumisha hakiri kare.
Uyu muganga avuga ko indwara, nka cancer y'ibere, ziri kwiyongera kubera imibereho y'iki gihe.
Muri yo harimo kurya ibitera umubyibuho ukabije no kunywa inzoga biri kwiyongera cyane.
Ubushakashatsi bwerekana ko kubyara bigabanyiriza abagore ibyago byo kurwara cancer y'ibere, abagore batwise batarageza imyaka 35 bikabagabanyiriza ibyago by'iyi ndwara mu buzima bwabo.
Gukumira iyi ndwara
Dr Li avuga ko amafaranga menshi cyane amaze gushyirwa mu gukora imiti yo kuvura iyi cancer - we intego ye ni ugushaka icyatuma abantu ahubwo batanayirwara.
Avuga ko mu gusuzuma, iyi cancer iboneka iyo nta kimenyetso kindi cyayo kiraboneka, mu gihe ikibyimba cyayo kimaze kungana n'urubuto rw'inkeri.
Ati: "Ibyiza buri gihe ni ugutera umwanzi akiri muto cyane".










