Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: 'Barahiganira' gufasha abakobwa batabasha kubona 'cotex' bari mu mihango
#FreeThePeriod intero iri gukoreshwa n'Abanyarwanda bamwe kuri Twitter basezeranya gutanga inkunga yabo y'ibikoresho by'isuku y'abakobwa bari mu mihango batabasha kutubona, bakanararikira inshuti zabo kugenza batyo.
Mu kwezi gushize,leta y'u Rwanda yavanyeho umusoro ku nyongeragaciro (TVA) kuri utu dukoresho benshi bita 'Cotex'.
Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango yavuze ko iki gikorwa kigamije "korohereza abagore n'abakobwa kubona ibi bikoresho".
Bamwe mu mpirimbanyi z'uburenganzira bw'abagore mu Rwanda, babwiye BBC ko nubwo iki ari igikorwa cyiza ariko ibi bikoresho bigihenze ku buryo hari benshi batabasha kubigura.
Kuva mu kwezi kwa cyenda itsinda ry'abakobwa 10 n'abahungu babiri batangiye umuhate wo gushaka uko bageza 'cotex' ku bakobwa batabasha kuzibona ku mashuri.
Kuva mu minsi micye ishize igitekerezo cyabo kiri guterwa ingabo mu bitugu mu buryo budasanzwe nk'uko Jeannine Kizima uri mu bayoboye iki gikorwa yabibwiye BBC Gahuzamiryango.
Ikibazo giteye gite?
Jeannine Kizima avuga ko ubusanzwe mu bakobwa mu Rwanda hari umuco wo guceceka, umukobwa akaba yabura 'cotex' ntagire uwo abibwira.
Ati: "Hari uva iwabo bamuhaye 'cotex' imwe kandi agira imihango myinshi, zamushirana ugasanga yambaye ibitambaro agashaka uko akemura ikibazo acecetse kuko yumva ko ari ikintu kitavugwa".
I Matter Initiative, niko umuryango ubahuza udaharanira inyungu witwa, Kizima avuga ko icya mbere bagamije ari uguca uwo muco wo guceceka ku bibazo nk'ibi bireba ubuzima bw'umukobwa.
Ati: "Usanga nkatwe bo mu mujyi twibwira ko 'cotex' ihendutse nta muntu wapfa kuyibura, ariko ni ukuri barazibura kuko zirahenze. Kandi bagaceceka.
"Uribaza ko 'cotex' imwe iciriritse igura 800Frw, wibaze n'igihe umwana azamara ku ishuri, ubihuze n'abantu badafite ubushobozi n'abumva ko umwana adashobora gukoresha irenze imwe mu kwezi.
"Ibyo byose bigahurirana na wa mwana w'umukobwa ucecetse, utavuga icyo kibazo".
Hari abumva ko iby'imihango bireba abantu bamwe…
Ibi bikoresho I Matter Initiative itanga, Kizima avuga ko babihabwa n'abagiraneza batandukanye bumva impamvu n'akamaro k'igikorwa cyabo.
Avuga ko ubu ibi bikoresho babashije kubigeza ku babikeneye kurusha abandi mu bigo by'amashuri bibiri; Marie Reine na St Vincent byombi biri i Rwaza mu majyaruguru y'u Rwanda.
Muri ibi bigo avuga ko inshuro eshatu babashije gutanga ibi bikoresho ku bakobwa bagera kuri 450.
Jeannine Kizima ati: "Ikindi dukora ni ukumvisha abantu ko ibi bireba buri wese, kuko iyo uvuze imihango abagabo -simvuze bose - hari abumva ko ibyo hari abo bireba, bikaba imbogamizi kumvisha abantu bose ko babigira ibyabo".
Ikorosi rishya mu bikorwa byabo
Mu minsi micye ishize kuri Twitter hatangiye ubukangurambaga bwo gushyigikira igikorwa cya I Matter Initiative mu ntero bise #FreeThePeriod.
Ubu abantu baravuga amapaki y'ibi bikoresho bemeye gutanga, bakanararikira inshuti zabo kugenza nkabo.
Abantu banyuranye bamaze kuvuga umubare w'ibi bikoresho bemeye gutanga, muri bo harimo n'umwe mu bategetsi muri guverinoma wemeye amapaki 100 y'ibi bikoresho.
Kizima ati: "Umuntu wese ukora ikintu akabona abamushyigikiye aranezerwa, mu byo dukora tugamije ko abantu bamenya ko icyo kibazo gihari.
"Twishimiye ko intego y'igitekerezo cyacu y'uko abantu babimenya iri kugerwaho, icya kabiri ni uko bari kubigira ibyabo, abantu ntibumve ko ikibazo cy'imihango kireba bamwe cyangwa kidahari.
"Ikirenze kuri ibyo ni uko batari kubibona gusa ahubwo bari no kwitanga, biratwizeza ko intego yacu yo kugera kuri benshi iri kugenda igerwaho".
Kizima avuga ko kugeza ubu kuri Twitter bamaze kwemererwa amapaki arenga 1,000 y'ibi bikoresho.
Ati: "Twajyaga dusura abana dufite nka 300 kandi zigakora pe! [zikagera kuri benshi], urumva rero niba tubonye izo zose ko bizarushaho".
Kizima avuga ko badaha abakobwa 'cotex' gusa ahubwo babanza bakanabaganiriza ku mibiri yabo, uburyo bwo kuzikoresha n'ibindi bireba ubuzima bw'imyororokere.