Rwanda: Uyobora Banki nkuru avuga ko hari ibiciro bicyeya byazamutse

Ibiribwa biri mu byazamuye ibiciro ku masoko mu Rwanda

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Ibiribwa biri mu byazamuye ibiciro ku masoko mu Rwanda

Ibiciro ku masoko mu Rwanda cyane cyane iby'iby'ibyangombwa nkenerwa nk'ibiribwa bikomeza kuzamuka ku masoko mu Rwanda, umuyobozi wa Banki nkuru y' Rwanda yemeje iby'iri zamuka ariko avuga ko ibyazamutse ari bicyeya.

John Rwangombwa uyobora iyi banki ejo yari mu nteko ishinga amategeko aho yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze neza n'ifaranga ryihagazeho ugereranyije n'amafaranga y'amahanga.

Idorari rimwe rya Amerika ubu rivunjwa amafaranga y'u Rwanda agera kuri 900.

Abaturage bavuga ko ibiciro by'ibyangombwa nkenerwa ku masoko mu Rwanda bigenda birushaho kuzamuka.

Igiciro cy'ifu y'ibigori [kawunga] - kimwe mu biribwa by'ibanze mu miryango iciriritse mu Rwanda - cyazamutse hafi inshuro ebyiri, bitewe n'ubwoko bwayo.

Umufuka wa 25Kg z'ifu y'ibigori itunganyirizwa mu Rwanda yo mu bwoko bwa 'Gashumba' cyangwa 'Iraboneye' waguraga 11,000Frw mu kwezi kwa mbere ubu uragura 21,000Frw ku masoko i Kigali.

Ibishyimbo mu kwezi kwa mbere byari ku kigereranyo cy'amafaranga 350 ku kiro kimwe, ubu imibare yatangajwa na minisiteri y'ubuhinzi ejo kuwa kane ikiro kiri hagati ya 600 na 800Frw.

Mu kwezi gushize umucuruzi wo ku isoko rya Nyabugogo ahitwa 'kwa Mutangana' yabwiye BBC ko ibiribwa ari bicyeya kandi bigenda birushaho guhenda kuko hari ibitakiza bivuye mu bihugu bituranyi.

Yagize ati: "Ikiro cy'ibirayi ni 200, ibishyimbo byarahenze, ubu turakoresha kawunga yo mu Rwanda gusa nayo igeze kuri 22,000 [25kg]".

Umucuruzi Nyabugogo

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Umucuruzi ku isoko rya Nyabugogo avuga ko barangura bahenzwe ari yo mpamvu ibiribwa nabyo bihenze

John Rwangombwa ejo yabwiye abadepite ko koko hari ibiciro byazamtse cyane ku masoko ariko ibyazamutse ari bicye cyane ugereranyije n'ibyagumye aho biri cyangwa ibyagabanutse.

Abadepite bamubwiye ikibazo cy'abaturage baka inguzanyo amabanki babwirwa ko bazayishyura ku nyungu ya 16 cyangwa 17% ariko bajya kwishyura bagasanga bazishyura 20%.

Bwana Rwangombwa yavuze ko banki nyinshi zibiterwa n'uko zidafite umutungo fatizo uhagije zicungira ku mafaranga nazo ziba zatse ibindi bigo biyacuruza.