Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, mu Rwanda hari ibihagije?

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Jean Claude Mwambutsa/ BBC Gahuzamiryango i Kigali
Uyu ni umunsi mpuzamahanga w'ibiribwa ku isi, abaturage bamwe mu Rwanda bavuga ko ibiribwa bidahagije kandi bikomeje guhenda.
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa ku isi FAO rivuga ko umwe ku bantu batanu mu Rwanda adafite ibyo arya bihagije.
89% by'ingo mu Rwanda zitunzwe n'ubuhinzi, imihindagurikire y'ikirere yatumye umusaruro w'ibiribwa uba mubi mu bihe by'ihinga binyuranye mu myaka ya vuba ishize.
Minisiteri y'ubuhinzi mu Rwanda ntabwo yasubije BBC ku bigendanye n'ibiribwa n'uko bihagaze ubu mu Rwanda.
Antonio Guterres umunyamabanga w'umuryango w'abibumbye uyu munsi yasabye imiryango, za leta n'abantu ku giti cyabo gufatanya bakarwanya inzara icyugarije umuntu umwe ku bantu icyenda ku isi.
Umugore wo mu mujyi wa Kigali witwa Annet Kamugisha yabwiye BBC ko adashoboye kurya gatatu ku munsi kuko ibiryo bihenze ku masoko agereranyije n'ubushobozi bwe.
Ati: "Niba turi burye ibirayi ku manywa dutekera rimwe, umukobwa [umukozi wo mu rugo] ahaha ibirayi n'agatoki gacyeya nk'ibiro bibiri turi burye nijoro, [ako gatoki] nako karibwa n'abantu bacye bamwe ntibabonaho, ni uko… [kurya] gatatu ku munsi ntibishoboka".

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Umucuruzi BBC yasanze ku isoko rya Nyabugogo ahitwa 'kwa Mutangana' avuga ko ibiribwa ari bicyeya kandi bigenda birushaho guhenda kuko ngo hari ibitakiza bivuye mu bihugu bituranyi.
Agira ati: "Kurya gatatu ntibyakunda muri iki gihe uwariye neza arya kabiri ku munsi, nkanjye ndya saa sita nkagera mu rugo nkaryama.
"Ikiro cy'ibirayi ni 200, ubu se wakoresha amafaranga 800 ku munsi? Nabyo ntibyahaza [umuryango], ibishyimbo byarahenze, ubu turakoresha kawunga yo mu Rwanda gusa nayo igeze kuri 22,000 [25kg]".

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Antonio Guterres avuga ko abantu miliyoni 820 ku isi badafite ibyo kurya bihagije, abana miliyoni 155 bafite ibibazo by'imirire mibi bituma bagwingira bikabakurikirana ubuzima bwose.
Kugwingira kw'abana mu Rwanda bihagaze ku kigero cya 38%, biterwa n'imirire mibi, nkuko imibare ya leta y'u Rwanda ibivuga.

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Leta ivuga ko ibi biterwa n'ubumenyi bucye bwo kugabura ibiribwa bihari, ababyeyi bakavuga ko ari ukubura kw'ibiribwa umwana akenera badafite kandi batabasha kugura ku masoko.
Ibiciro by'ibiribwa ku masoko i Kigali ikiro kimwe cy'ibishyimbo kigera ku mafaranga 700 kuzamura, ikiro cy'umuceri kiva ku mafaranga 900, ibiciro usanga biri hejuru ugereranyije n'ibitangazwa buri munsi na minisiteri y'ubuhinzi.










