Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Umuhanzi Meddy yafunzwe aregwa gutwara imodoka yasinze
Inkuru yavuguruwe tariki 25/10/2019
Umuhanzi Ngabo Médard wo mu Rwanda uzwi cyane nka Meddy yafashwe arafungwa mu mujyi wa Kigali aregwa gutwara imodoka yasinze n'umuvuduko ukabije nk'uko polisi ibivuga. Uyu muhanzi yaje kurekurwa hashize iminsi itanu afunzwe.
Meddy, ubusanzwe uba muri Amerika, amaze iminsi ari mu bikorwa bya muzika mu karere, muri iyi minsi ari mu Rwanda aho umuryango we uba.
Chief Inspector of Police Goretti Umutesi umuvugizi wa polisi mu muyjyi wa Kigali yabwiye BBC ko Meddy yafashwe uyu munsi ahagana saa munani z'ijoro ryacyeye i Remera.
Madamu Umutesi yagize ati: "Agomba kwishyura amande y'ibihumbi 150 yo gutwara yanyoye ibisindisha, kongeraho umuvuduko munini no kuba afunzwe iminsi itanu".
Mu kwezi kwa munani ubwo yari yasuye BBC, Meddy yavuze ko muri ibi bihe ahugiye n'ibikorwa bya muzika, kandi ari "gutegura gukorana n'abahanzi bakomeye bo mu karere barimo na Diamond".
Mu ntangiriro z'uku kwezi polisi y'u Rwanda yavuze ko mu byumweru bibiri bisoza ukwezi kwa cyenda abantu 191 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha birengeje igipimo giteganywa n'amategeko.
Mu gihe kigera ku kwezi polisi mu Rwanda ikajije imikwabu idasanzwe yo gufata abatwara imodoka basinze abantu bagera kuri 700 barafashwe.
Igipimo cyitwa BAC (blood alcohol concentration) kingana na 0,08 mu maraso nicyo ntarengwa cy'inzoga umuntu atagomba kurenza atwaye ikinyabiziga mu Rwanda.
Bamwe mu bafatwa bo bavuga ko polisi itabasha kugaragaza ko barengeje koko icyo gipimo kuko abapolisi benshi ku mihanda nta bikoresho byabugenewe bipima baba bafite.
Umwe mu baherutse gutabwa muri yombi agafungwa iminsi itanu utifuje gutangazwa amazina, yabwiye BBC ko ibi bikorwa birimo akarengane.
Madamu Umutesi yabwiye BBC ko ibi bikorwa byo gufata abantu bashinjwa gutwara imodoka basinze bisanzwe bikorwa ahubwo "batabivugaga cyane ngo bishyirwe mu bukangurambaga".
Avuga ko ingaruka zo gutwara imodoka wanyoye ibisindisha zigera ku bandi no ku bikorwa remezo.
Meddy ni umuhanzi uri mu bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, azwi cyane mu ndirimbo nka "Mubwire", "Nasara", "Slowly" n'izindi...