Umurundikazi Sada Nahimana yegukanye irushanwa rya ITF World Tour

Nahimana mu byishimo amaze kwegukana iri rushanwa i Lagos

Ahavuye isanamu, Nigeria Tennis FEDERATION

Insiguro y'isanamu, Nahimana mu byishimo amaze kwegukana iri rushanwa i Lagos

Sada Nahimana uyu munsi yabaye umunyafurika wa mbere kuva mu 2007 utsindiye irushanwa rya Lagos Open mu bagore bakina umwe ku giti cye.

Yatsinze Laura Pigossi umunyaburezili watwaye amarushanwa nk'aya ane (4).

Nahimana usanzwe ari numero ya mbere mu bangavu muri Afurika, yamutsinze seti eshatu ku busa 2-6, 6-4, 6-3 yegukana iri rushanwa ryo ku rwego rw'amarushanwa yemewe azenguruka isi (ITF World Tour).

Nahimana na Pigossi w'imyaka 25 ntibigeze batsindwa iseti n'imwe mu rugendo rwabo rugana kuri 'finale' nk'uko bivugwa n'ishyirahamwe rya tennis muri Nigeria.

Aba bakobwa bombi bahanganye bikomeye muri seti ya kabiri kugeza ubwo Nahimana arushije imbaraga n'ubuhanga Pigossi.

Nahimana w'imyaka 18 ntiyigeze aha umwanya uwo bahanganye ngo amurushe nubwo Pigossi ku iseti ya gatatu yakoze ibishoboka bakagera aho banganya amanota 3 - 3.

Uyu murundikazi ariko ku mukino wa gatanu yamusize agira amanota 5 - 3 amutsinda indi mikino yakurikiye ku manota 6 - 3 yegukana iri rushanwa rye rya mbere rikomeye.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Sada Nahimana kuko yagiye atsindwa ku mikino ya nyuma yindi ya ITF World Tour.