Burundi – Rwanda: Ejo yari Meddy, ubu ni Kidum, ese ni politiki?

Mu mpera z'ukwezi kwa 12 umuhanzi Meddy wo mu Rwanda yabujijwe kuririmba mu Burundi mu buryo butunguranye, muri uko kwezi Kidum nawe yabujijwe kuririmba mu Rwanda nubwo bitavuzwe cyane.

Abategetsi b'u Burundi n'u Rwanda hashize imyaka irenga ine babanye nabi, ibi byagize ingaruka mbi ku buzima bw'abaturage n'ubuhahirane, birakekwa ko izi ngaruka ziri kugera no ku bakunda umuziki.

Umuhanzi Kidum yabwiye BBC ko ari kwirinda gutekereza cyane ku kubuzwa kujya kuririmba mu Rwanda kuko byamutera ihungabana, umutegetsi w'umujyi wa Kigali we avuga ko atigeze abisabira uruhushya.

Jean Pierre Nimbona uzwi cyane nka Kidum ni umuhanzi uzwi cyane kandi ukunzwe mu Rwanda, no mu Burundi ubu atuye i Nairobi muri Kenya.

Kidum aririmba urukundo, amahoro, Imana n'ubuzima. Ubu avuga ko ari inshuro ya gatatu abujijwe kuririmbira mu Rwanda kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize. Mbere ariko ntibyavuzwe cyane.

Mu mpera z'ukwezi kwa 12 umwaka ushize umuhanzi Meddy w'umunyarwanda mu buryo butunguranye yabujijwe kuririmbira i Bujumbura mu gitaramo yari ahafite.

Aba bahanzi bose ntabwo ari bo baba bateguye ibi bitaramo, bitegurwa n'abikorera bakabitumiramo, ababitegura nibo basabira uruhushya abahanzi batumiye.

Aba iyo bamenyesha ko hari abahanzi batakibonetse bavuga ko ari ku mpamvu zitabaturutseho, ni nako abari gutegura Kigali Jazz Junction batangaje bavuga ko Kidum atakibonetse.

Guhangana kwa politiki?

Ubwo Meddy yabuzwaga gutaramira i Bujumbura abantu ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko nta gushidikanya ari ubutegetsi bw'u Burundi bwamwangiye kuko butabanye neza n'ubw'u Rwanda.

Meddy yavuze ko nta mpamvu yamenyeshejwe yatumye yangirwa kuririmbira mu Burundi, igihugu cye cy'amavuko.

Kidum abajijwe na BBC niba kubuzwa kuririmbira mu Rwanda bitaba ari impamvu za politiki yavuze ko atabizi kuko atarabwirwa impamvu yangiwe kuririmba mu Rwanda.

Yagize ati: "Ntabwo nzi niba ari ibya politiki, nta kimenyetso mbifitite kugeza ubu, niba ari politiki ariko njyewe ntabwo ndi umukinnyi wayo ndi umunyamuziki".

Kidum avuga ko ubushize yangiwe gucurangira mu Rwanda ku munota wa nyuma ari i Kigali.

Avuga ko kuri iyi nshuro ku gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki 27 z'uku kwezi, yabasabye abagiteguye kumusabira uruhushya hakiri kare ngo atongera kubuzwa yahageze.

Pudence Rubingisa utegeka umujyi wa Kigali ariko yanditse kuri Twitter avuga ko Kidum atigeze asaba uruhushya rwo gucurangira i Kigali.

None bizagenda bite?

Aba bahanzi mu gihe bangiwe n'ubutegetsi kuririmba muri ibi bihugu nta kindi bashobora kubikoraho nk'uko bombi babitangaza, uretse gutegereza ko hari igihinduka.

Kidum yabwiye BBC ko mu Rwanda ari nk'iwabo, kuko ahafite abafana benshi ndetse mu myaka irenga 16 amaze ahataramira ibi ari ubwa mbere byari bimubayeho muri ibi bihe.

Ati: "Ni nko kubuzwa kujya imuhira, bakakubwira ngo ntuzagaruke mu rugo, icyo ukora ni ugutegereza ko yenda umukuru w'urugo avuga ati 'garuka mu rugo'.

"Ibi ni ibintu ntashaka gutindaho kuko birantera ihungabana".