Irondaruhu nyaryo riri mu bayobozi b’umupira - Vincent Kompany

Vincent Kompany wahoze ari kapiteni w'ikipe ya Manchester City avuga ko kuba higanje abantu bamwe mu nzego ziyobora umupira w'amaguru ari ikibazo gikomeza irondaruhu.

Komany yavuze ibi nyuma y'uko umubiligi mugenzi we Romelu Lukaku ahohotewe bishingiye ku ibara ry'uruhu rwe n'abafana b'ikipe ya Cagliari ubwo yakinaga na Inter Milan.

Lukaku icyo gihe yavuze ko "umupira uri gusubira inyuma" kubera gukabya kw'irondaruhu.

Kompany ubu yagize ati: "Romelu yahuye n'ikintu kibabaje kandi kitari mu mupira w'amaguru gusa ahubwo kiri no mu bantu muri rusange."

Kompany ubu usigaye akina anatoza ikipe ya Anderlecht yatangarije Sky Sports ko byose bigenda bikagaruka ku bagomba gufata umwanzuro kuri iki kibazo, ko ari ho ikibazo kiri.

Yagize ati:"Irondaruhu nyaryo aho riri ni uko inzego ziyobora umupira nta na rumwe rufite abantu bo kumva ibiri kuba kuri Romelu.

"Icyo nicyo kibazo mu by'ukuri, iyo urebye mu bayobora Uefa cyangwa Fifa, shampiyona y'Ubutaliyani cyangwa iy'Ubwongereza ubona ko haburamo abantu batandukanye".

Kompany avuga ko niba nta bantu batandukanye [ku ruhu] bari mu nzego ziyobora umupira w'amaguru nta byemezo bikomeye cyangwa ibihano byafatirwa ibikorwa by'irondaruhu.

Ati: "Biroroshye kubyumva gutyo".

Lukaku wavuye muri Manchester City akajya muri Inter Milan mu mpeshyi, abafana bamwigirijeho nkana basakuza nk'inkende ubwo yari amaze gutsinda penaliti yafashije ikipe ye kubona intsinzi ya 2 - 1.