Gisenyi – Goma: urujya n’uruza rwakomeje, kugenzura Ebola byakajijwe

Ku mupaka uri hagati y'imijyi ya Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Kongo kwambuka byakomeje, gusuzuma Ebola byakajijwe kurushaho.

Ejo kuwa kane uyu mupaka wafunzwe mu gihe kigera ku masaha umunani guhera mu gitondo, bihagarika ubuzima n'imibereho y'abantu ibihumbi bawunyuraho ku mpande zombi.

Umwe mu bakozi bashinzwe uyu mupaka avuga ko ku munsi unyurwaho n'abantu bari hagati ya 55,000 na 60,000.

Ubwoba ni bwose ko indwara ya Ebola, imaze kugaragara ku bantu bane mu mujyi wa Goma, yakwambuka uyu mupaka ikinjira muri Gisenyi kuko iyi mijyi ifatanye, uretse umupaka wubatswe n'ibihugu.

Ku mupaka uzwi nka 'petite barrière', mu buryo bugaragara hongerewe imbaraga nyinshi mu gucunga ko buri muntu wese unyuze kuri uyu mupaka apimwe umuriro - kimwe mu bimenyetso bya Ebola - kandi akarabye intoki.

Uyu munsi, abaturage bambuka ni benshi cyane nk'ibisanzwe, kubera ko iyi mijyi yombi ishingiye cyane ku bikorwa by'ubuhahirane n'ubucuruzi hagati yayo.

Kuri uyu mupaka hashyizwe uburyo bushya bwo gukaraba intoki ku bantu bose bahanyuze.

Abaca ku mupaka bigaragara ko bishimiye gusuzumwa no gukaraba intoki mbere yo kwambuka nk'uko umunyamakuru uri ku mupaka abivuga.

Ubwo umupaka wari wafunzwe ejo kuwa kane, umwe mu bawukoresha witwa Ernest Mvuyekure yabwiye BBC ko atinya inzara kurusha Ebola.

Yagize ati:"... turya ari uko tuvuye hariya hakurya...Turabona ikibazo cya Ebola ariko n'imibereho ni ikibazo, uburwayi bwo umuntu yajya kwivuza cyangwa agapfa ariko atishwe n'inzara".

Umupaka wongeye gufungurwa byabaye inkuru nziza kuri benshi, Gloriose Uwayezu ucuruza inyama yabwiye BBC ko yishimye cyane nubwo yaguye mu gihombo mu masaha wamaze ufunze.

Yagize ati: "ubu inyama twari turi kuzigurisha igihumbi (1000F) na magana inani, kandi i Goma [ikilo] tukigurisha bitatu… Twari dufite agahinda ariko dushimye Imana ko mufunguye umupaka".

Ebola imaze guhitana abantu barenga 1,800 mu gihe cy'umwaka umwe imaze yadutse nanone mu ntara ya Kivu ya ruguru ya repubulika ya demokarasi ya Kongo.